Bigoranye ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Nigeria [AMAFOTO]
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mu mukino wari ukomeye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakinnye umukino w'umunsi wa 7 na Nigeria mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba 2026.
Ni umukino utari woroshye, watangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda yemera kurushwa umupira kuko wabonaga no mu bakinnyi umutoza yabanje mu kibuga harimo abakinnyi 5 bugarira.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi bwayo kuko wabonaga abakinnyi barimo gutakaza imipira myinshi ndetse no gukiza izamu ntibabikore neza cyane.
Ku munota wa 32, ikipe y'igihugu ya Nigeria yaje kubona uburyo bwo gutsinda igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Alex Iwobi ariko Ntwari Fiacre aratabara umupira awushyira hanze. Ibi byaje bikurikiye igitego cyatsinzwe na Victor Osimhen ariko umusifuzi aracyanga kuko hari habayemo kurarira.
Victor Osimhen ku munota ushyira uwa 39, yaje kuva mu kibuga nyuma yo kwicara inshuro ebyiri akimara guhura na Niyomugabo Claude.
Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni igice ikipe y'igihugu ya Nigeria yihariye umupira kuko Amavubi yageze imbere y'izamu nibura inshuro 2 wavuga zavuyemo ikintu.
Igice cya Kabiri ikipe y'igihugu y'u Rwanda yagarutse n'ubundi ikora amakosa menshi mu mutima w'ubwugarizi. Ku munota wa 50, ikipe y'igihugu ya Nigeria yaje gutsinda igitego cya mbere nyuma y'amakosa yakorewe mu rubuga rwa Ntwari Fiacre gukuraho umupira birabananira kugeza Tolu Arokodare ateye mu izamu.
Kuva ikipe y'igihugu ya Nigeria yatsinda iki gitego ntabwo yongeye gukina kuko yarushijwe n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi wabonaga barimo guhanahana gusa ariko gushyira mu izamu bikomeza kwanga.
Umukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse na Nigeria, warangiye ikipe y'igihugu ya Nigeria ibonye amanota 3 yiyongera kuri 7 bari bafite muri iri tsinda.
Iri tsinda riyobowe na Afurika y'epfo ifite amanota 13, Benin ifite amanota 11, Nigeria ifite amanota 10, u Rwanda rugumanye amanota 8, Lesotho ifite amanota 6 naho Zimbabwe ifite amanota 4 gusa ni iya nyuma.


Kinyarwanda
English
Swahili









