Gisagara: Polisi yafunze babiri barimo umuyobozi w'ishuri bakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri
Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara yataye muri yombi abantu babiri barimo umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cya EP TAMBA riherereye mu Murenge wa Save bakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES, ko aba bantu bakekwaho kwiba ibiryo birimo 100 by'ibishyimbo n'ibiro 125 bya Kawunga na litiro 40 z'amavuta.
Yagize ati " Nibyo koko uyu munsi ku bufatanye n'abaturage police yafashe abagabo babiri harimo umuyobozi w'ishuri ribanza rya EP TAMBA riherereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save."
Yakomeje agira ati " Abafashwe bombi bakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri bakabipakira moto bikajya kugurishwa."
Yongeyeho ko abafashwe bafungiye kuri sitation ya Polisi ya Save ndetse Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana Kandi n'ibiribwa byari byibwe byasubijwe ku ishuri ngo bigaburirwe abana nk'uko byari byarateganyijwe.
Police yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe inagaya bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bunva ko bakwicisha inzara abanyeshuri bagurisha ibiryo byagombaga kubatunga.


Kinyarwanda
English
Swahili









