Nyamasheke : Umunani bafunzwe bakekwaho gukomeretsa abageni
Abasore Umunani bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, batawe muri yombi bakekwaho gukubita no gukomeretsa abageni.
Ibi byatangajwe n’inzego z’ibanze zo mu Karere ka Nyamasheke ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bamaze guta muri yombi abasore umunani bakekwaho gukubita no gukomeretsa umusore n’umukobwa bo mu Murenge wa Bushenge Akarere ka Nyamasheke biteguraga kurushinga.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko buvuga ko umubare w’abakekwa ushobora kwiyongera kubera ko hari abandi batarafatwa.
Ku wa 10 Nzeri 2025, ahagana saa Tatu z’ijoro nibwo Habumugisha Fiston w’imyaka 25 na Muhawenayo Jeannette wa 21 batezwe n’itsinda ry’abasore b’abajura barabakomeretsa mu gihe bwari buke uyu musore ajya gusaba no gukwa umugeni we bari bamaze umwaka basezeranye imbere y’amategeko.
Amakuru avuga ko aba basore babakubise barabakomeretsa ndetse banabambura telefoni zabo ebyiri, n’igapu cyarimo agatimba n’inkweto by’umugeni, imipira ibiri y’imbeho n’ibindi byari bukoreshwe.
Ubu bugizi bwa nabi bukimara kuba inzego z’umutekano zifatanyije n’inzego z’ibanze zahise zitangira gushakakisha aba bajura bitewe n’uko bari bamaze igihe bategera abantu mu nzira bakabambura
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yavuze ko ku ikubitiro hahise hafatwa abasore batatu aho abafashwe bagiye bavuga abo bakorana bituma kugera ubu tariki 15 Nzeri hamaze gufatwa abagera kuri 8.
Yagaragaje ko nubwo abambuwe bakanakubitwa bavugaga ko bahohotewe n’abantu bagera kuri batandatu, barengaga kubera ko bamaze gufata 8 ndetse hari n’abandi bagishakishwa.
Avuga ko hashobora kuba hari n’abandi bari muri aka gatsiko k’aba basore bateza umutekano muke, cyane cyane muri Santere y’ubucuruzi ya Bushenge ndetse bose bakaba ari abo mu Mudugudu wa Runyinya, akagari k’Impala.


Kinyarwanda
English
Swahili









