Igitutu cy’abafana ba Rayon Sports ntacyo gitwaye Bruno Ferry uri gutsindwa cyane
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko igitutu cy’abafana akimenyereye rero kwakira icyo ashyirwaho n’abafana b’iyi kipe yarabishoboye.
Ibi uyu mutoza yabigarutseho ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yasezerewemo na Police FC muri 1/2 cy’igikombe cy’Intwari itsinzwe igitego 1-0 kitavugwaho rumwe mu bafana ba Rayon Sports.
Bruno Ferry utoza Rayon Sports yatangaje ko ashimira abakinnyi ku mukino bagaragaje, ubwitange n’igitutu bashyize kuri Police FC nubwo bitagenze neza ngo batahane intsinzi.
Yagize ati “ Birumvikana ko hakiri ibyo tugomba gukosora no gukoraho, ariko ibyo twabivuze kenshi. Navuze ko dufite akazi ko gukora kugeza shampiyona irangiye. Ndashaka kongera gushimira abakinnyi kuko ishyaka n’ubwitange bagaragaje byari byiza cyane kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma. Twabonye ikipe ifite ubushake bwo gutsinda, ikipe yagerageje gukina, ikipe yagoye cyane ikipe ya Police FC.
Kandi twabonye ibintu byiza bitanga icyizere. Bityo rero, tugomba kubishingiraho. Haracyari ibyo gukosora, ariko kuri njye, ni ikimenyetso cyiza. Hari imikino twasohokagamo tubabaye kubera umusaruro n’uburyo twakinnye. Uyu munsi, koko dufite uburenganzira bwo kubabara kubera intsinzwi, ariko ku bijyanye n’imikinire, ni ingenzi cyane kuri njye.”
Uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa, yagaragaje ko igitutu cy’abafana ba Rayon Sports ntacyo cyamutwara kuko ari ibintu amenyereye cyane.
Yagize ati “ Niba igitutu cyari kuba ikibazo kuri njye, nari guhindura akazi nkakora undi murimo, kuko iyo uri umutoza, aho waba uri hose, igitutu kiba gihari. Icy’ingenzi ni uko umenya kugicunga nk’uko bigenda no mu kibuga. Icyo nzi ni uko nkora cyane buri munsi kandi nkora akazi kanjye. Birumvikana, muri byo birakwiye ntitwatsinze, ni ukuri, sinabihakana. Ariko kandi twakinnye imikino myinshi ikomeye ikurikiranye, harimo n’uwo twakinnye na Al Hilal, kandi byari ikibazo gikomeye kuri twe.”
Bruno Ferry yashimiye abakunzi ba Rayon Sports ku muco mwiza bagaragaje wo gushimira ikipe yabo uko yitwaye, ibintu abona byatunguranye kuko hari igihe batsindwa bakagaragaza ko batishimye.
Yagize ati “ Ndashaka gushimira abafana, kuko uyu mugoroba bagaragaje urugero rwiza cyane. Bari indashyikirwa. Bashyigikiye ikipe yabo mu mukino wose. Tuzi ko hari igihe batishima bakabigaragaza, kandi ibyo ni ibisanzwe kandi birumvikana. Ariko ndashaka kubashimira byimazeyo, kuko n’iyo umukino urangiye dutsinzwe, uko kudushyigikira no kudufasha kwiyumvamo hamwe na bo ni ingenzi cyane kuri twe. Mbashimiye byimazeyo mbikuye ku mutima.”
Uyu mukino Rayon Sports yatsinzwe na Police FC, ubaye umukino wa gatatu iyi kipe itsinzwe wikurikiranya kuko nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 4-1, yatsinzwe na Al Hilal SC ibitego 4-0, inganya na Al Merrikh SC ibitego 2-2, inganya na Mukura VS igitego 1-1 none yongeye gutsindwa na Police FC igitego 1-0.


Kinyarwanda
English
Swahili









