issa
U Rwanda rwihanangirije Inteko y’u Burayi isaba ko Ingabire Victoire afungurwa

Jan 30, 2026 - 09:49
 0

Guverinoma y’u Rwanda yihanangirije Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ikomeje kwivanga mu bibazo by’u Rwanda no gusuzugura ubutabera bwo muri Afurika, nyuma yo gusaba ko Ingabire Victoire Umuhoza, afungurwa.

Ingabire Umuhoza Victoire yafunzwe muri Kamena 2025, akekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier, abinyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 29 Mutarama 2026, ubwo yasubizaga iyo Nteko, yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rwemera ubwibone no kwivanga kw’Abanyaburayi bibwira ko bafite indangagaciro zihanitse kurusha iz’abandi, bagasuzugura ubutabera bwo muri Afurika.

Ibi Amb. Nduhungirehe yatangaje nyuma y'uko iyo Nteko igaragaje ikibazo yagejejweho n’umwana wa Ingabire Victoire, witwa Rémy Amahirwa ayisaba gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure nyina.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije u Burayi ko bushobora kuba bufite ububasha kuri Greenland, Aruba cyangwa New Caledonia ariko butazigera na rimwe bwongera kugira ubwo bubasha ku Rwanda nk’igihugu kimaze imyaka irenga 60 kivuye mu maboko y’Abakoloni b’Abanyaburayi.

Yagize ati: “Ntimuzigera mugira ububasha kuri Repubulika y’u Rwanda, igihugu cyongeye kubona ubwigenge bwacyo kivuye mu bukoloni bw’Abanyaburayi. U Rwanda ntiruzemera ubu bwirasi bukomeje no kwivanga kw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, butekereza ko bufite indangagaciro zihanitse kurusha iz’abandi kugeza ku rwego basuzugura ubutabera bwo muri Afurika.”

Iyo Nteko muri Nzeri 2025 yagarutse ku kibazo cya Ingabire Victoire Umuhoza, uyobora ishyaka rya DALFA-Umurinzi, ufunzwe akekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ibindi isaba ko ahita arekurwa.

Iyo Nteko yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibibazo bya politiki kandi hari impungenge zikomeye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.