issa
Kenya: OMS yatangaje ko amapfa yugarije uturere 10

Feb 8, 2026 - 10:00
 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko igihugu cya Kenya gikomeje kwibasirwa n'amapfa yatewe n’imvura nke yaguye kuva mu 2025.

OMS yatangaje ko muri icyo gihugu haguye imvura nke cyane ku kigero kiri hagati ya 30% na 60% cy’iyari isanzwe igwa kuva mu 2025, ibyo bigatera ingaruka zikomeye z’izuba n’amapfa.

Ubuyobozi bwa OMS/WHO bwabitangaje buvuga ko igihugu cya Kenya cyaherukaga kugira ibibazo by'amapfa nk’ayo ubu acyugarije mu 1981 ubwo intara zose zigize icyo gihugu zahuraga n’ingaruka z’izuba ryinshi benshi baburiyemo ubuzima.

Nubwo kugeza ubu nta wari watangazwa ko yishwe n’ibibazo by’ayo mapfa, gusa imiryango ikora ubworozi gakondo muri icyo gihugu, by’umwihariko abashumba b’inka n’ihene, bakomeje gutaka inzara n’ibihombo by'amatungo yabo akomeje gupfa kubera kubura ibyo kurya.

Kugeza ubu, uturere 10 two muri Kenya ni two tumaze kwibasirwa n’ibibazo by'amapfa, turimo Wajir, Garissa, Kilifi, Marsabit, Kitui, Kwale, Kajiado, Isiolo, Tana River ndetse na Mandera.

Uretse Kenya, ibihugu birimo Somalia, Tanzania na Uganda na byo ni bimwe mu bihugu byugarijwe n’ingaruka z'amapfa yatewe n’ibura ry’imvura nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika.

Feb 8, 2026 - 11:04