Huye: Ibura ry’inzitiramibu rikomeje kongera abandura Malaria
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Huye bavuga ko bamaze igihe badahabwa inzitiramibu, ibintu bavuga ko byongeye kuzamura indwara ya Malaria mu miryango yabo.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Huye mu murenge wa Karama mu kagari ka Bunazi batangarije UKWELITIMES ko bamaze igihe badahabwa inzitiramibu yabafashaga kwirinda imibu itera udukoko duteza indwara ya Malaria bityo ko iyo ndwara yongeye gufata umurego aho benshi bakomeje kurembywa nayo.
Umubyeyi witwa Mukaniyonsenga Silvia yabwiye UKWELITIMES ko amaze igihe arwaje abana Malaria bitewe nuko amaze igihe adahabwa inzitiramibu ikoranye umuti.
Yagize ati "Mperuka guhabwa inzitiramibu ubwo nari nagiye kubyara uyu mwana wanjye urimo kuzuza imyaka 4, ni kibazo rero kuko nubwo hano dukora uburyo bwose bwo kwirinda Malaria gusa n'ubundi abana bakomeje kuyirwara bitewe nuko nta nzitiramibu zikoranye umuti bararamo, ubwo rero imibu irara ibarumagura mu gitondo ugasanga umwana yabyimbaganye."
Niyorembo Marie Chantal, umuturage nawe utuye muri uwo murenge wa Karama, avuga ko nawe amaze igihe arwaza abana Malaria kubera kubura inzitiramibu zikoranye umuti, avuga ko zimaze igihe zidatangwa.
Ati "Abana banjye bararwara cyane, ariko ahanini biterwa n’umuriro baba batewe no kurumagurwa n’imibu irara ibarya kubera ko bataryama mu inzitiramibu. Ubundi mbere twese nk'abaturage twahabwaga inzitiramibu ku gihe, ugasanga biradufasha kwirinda ariko ubu niba zitagitangwa nta byo tuzi, gusa urebye si abana gusa bakomeje kurwara Malaria kubera ko natwe nk'ababyeyi turayirwara."
Aba baturage bavuga ko mbere buri muturage wese yahabwaga inzitiramibu zikoranye umuti zijyanye n’umubare umuryango ufite ariko ubu ngo iyo gahunda yavuyeho mu buryo batazi ibyo bikababera imbogamizi bitewe nuko nta n'ubushobozi bafite bwo kuyigura mu bacuruzi bigenga.
Karangwa Elias, umuturage akaba n’umujyanama w’ubuzima utuye mu murenge wa Ngoma, avuga ko Malaria ikomeje kuzamuka bitewe nuko bamwe mu baturage bataryama mu inzitiramibu zikoranye umuti.
Ati "Abana nibo bari kuyandura cyane kubera ko ukwezi gushize ko nyine mu Murenge wacu twarwaje abaturage barenga 300 ariko byose biterwa nuko bataryama mu inzitiramibu zikoranye umuti. Ubundi mu ngamba zo kurwanya Malaria, abaturage tubibutsa ko bagomba gutema ibihuru byegereye inzu zabo, bagasiba ibidendezi by’amazi byegereye aho batuye, bakibuka gufunga amadirishya neza. Urebye ibyo birakorwa neza ariko kuba bataryama mu nzitiramibu zikoranye umuti bikaba imbogamizi."
Umuyobizi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Malaria, Dr Habanabakize Epaphrodite, avuga ko gahunda yo gutanga inzitiramibu zikoranye umuti itakuweho, ahubwo ko icyahindutse ari abo ihabwa n’igihe isigaye itangirwamo.
Yagize ati "Gahunda yo gutanga inzitiramibu zikoranye umuti ntiyavuyeho kubera ko inzitiramibu zikoranye umuti zitangwa buri gihe nyuma y’imyaka itatu. Ikindi ni uko hari abatazihabwa bitewe nuko baba baterewe umuti wica iyo mibu. Iyo uwo muti bawuterewe, ntabwo bahabwa inzitiramibu.
Abaturage rero twabakangurira gutema ibihuru no gusiba amazi areka hafi yaho batuye mu rwego rwo kwirinda ko ya mibu ikuriramo ikaba yateza ibibazo.
Ikindi kandi, ni uko kugeza ubu twaherukaga gutanga inzitiramibu muri 2023. Ni ukuvuga ko rero inama twagira abaturage ariyo gufata neza inzitiramibu bahabwa, nkuko umwenda ucika, umuturage akawudoda mu gihe uciwe ni kintu runaka, ni nako iyo icitse bidatewe nuko ishaje cyane bakwiye kuyidoda mu gihe baba bategereje ko babona indi iyisimbura."
Kugeza ubu ubuyobozi burasaba abaturage kurara mu inzitiramibu bafite mu gihe batarabona izindi, gusiba ibinogo by’amazi, gutema ibihuru ndetse no kwita ku ngamba zose zirwanya Malaria.


Kinyarwanda
English
Swahili









