APR FC yisasiye Mlandege FC mu mukino wa Kabiri wa CECAFA
APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, itsinze Mlandege FC ibitego 2-0.
Ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nibwo umukino wahuzaga APR FC na Mlandege FC watangiye. Ni umukino wari mwiza ariko watangiye amakipe yombi ahuzagirika ndetse ubona atakaza imipira cyane.
APR FC nyuma yo kugenda ihusha uburyo bumwe ndetse bwaje bukurikiye igitego cyahushijwe na Mlandege FC, Memel Raouf Dao yaje gutsinda igitego nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Hakim Kiwanuka wari mwiza muri uyu mukino.
Ku munota wa 35, APR FC yaje kongera kubona amahirwe yo gutsinda igitego cya Kabiri nyuma y'ikosa ryakozwe n'aba myugariro ba Mlandege FC, ariko Penalite yahawe Mel Togui William ayitera mu maboko y'umuzamu.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze igitego 1-0. Ni igice wabonaga APR FC irusha cyane Mlandege ndetse ni nayo yaremye uburyo bwinshi bwagombaga kuvamo ibitego.
Igice cya Kabiri cyatangiye APR FC ikosora Mlandege FC wabonaga itangiye iki gice ihuzagurika cyane. Ku munota wa 48, William Mel Togui yatsinze igikombe cya Kabiri ku mupira mwiza yahawe na Hakim Kiwanuka.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yaje kwinjiza mu kibuga abakinnyi barimo Hadji, Ramadhan, Niyibizi Elie, Suane, Lamine Bah hasohoka abarimo Togui, Dao, Kiwanuka, Ruboneka na Ngabonziza Pacifique.
Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinze Mlandege FC ibitego 2-0 mu mukino wa Kabiri iyi kipe ikinnye muri CECAFA Kagame Cup. Uyu mukino wahise uyihesha itike yo kugera muri 1/2 cy'iyi mikino nubwo isigaje umukino izakinamo na KMC FC ku wa mbere tariki 8 Nzeri 2025.
Nyuma y'umukino umukinnyi wa APR FC, Hakim Kiwanuka niwe wahawe igihe cy'umukinnyi witwaye neza mu mukino. Uyu Mugande yahawe ibihumbi 500 by'Amashiringi ubwo ni arenga ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









