APR FC yatsinzwe na Al Hilal Omdurman yakinishije ikipe ya Kabiri
Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Al Hilal Omdurman ibitego 2-0 nubwo Aurelian Laurentiu yari yahisemo gukoresha ikipe ya kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, nibwo ikipe ya APR FC yakinnye na Al Hilal Omdurman mu mukino w’ikirarane warangiye APR FC itsinzwe na Al Hilal ibitego 2-0.
Ni umukino utoroheye cyane ikipe ya Al Hilal SC nkuko yari isanzwe itsinda amakipe hano mu Rwanda kuko APR FC muri uyu mukino wabonaga irimo gukoresha imbaraga nyinshi bitandukanye nuko byagenze ku mukino uheruka.
Ikipe ya APR FC yatangiye ihusha uburyo bukomeye wavuga ko bwagombaga kubyara ibitego burimo ubwabonwe na Cheick Djibril Ouattara ndetse na William Togui utibagiwe na Dauda Yussif wagerageje amashoti aremereye cyane ariko ntibyamukundira.
Ku munota wa 22, ikipe ya Al Hilal SC yaje gukosora amakosa yakozwe na APR FC binyuze ku gitego cyatsinzwe na El Hadji Madickie Kane kuri kufura nziza yateye umuzamu Hakizimana Adolphe agerageje kuwukuraho biranga.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yaje gukora impinduka ashyiramo abakinnyi barimo Mamadou Sy ndetse na Memel Raouf Dao ariko ntibagira icyo bakora. Ku rundi ruhande Al Hilal SC yari yabanjemo Adam Coulibaly gusa mu bakinnyi basanzwe babanzamo yaje gukora impinduka, Aurelian Laurentium, ashyiramo Girumugisha Jean Claude, Abdelrazig Tah, Mohamed Saeed Ahmed, Steven Ebuela ndetse na Ernest Luzolo, bahindura umukino.
Ku munota wa 78, ikipe ya Al Hilal Omdurman yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Emmanuel Flomo wahise yuzuza ibitego 11 muri Shampiyona y’u Rwanda. Iki gitego yagitsinze ku mupira mwiza yahawe na Girumugisha Jean Claude ateye Adolphe awukuramo arongera asubizamo.
Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinzwe ibitegio 2-0. Ni umukino utasuzugura ikipe ya APR FC kuko yakinnye neza igerageza gushaka izamu ariko abasore bayo ntibaza kuba beza imbere y’izamu kuko bagiye bahusha cyane.
Al Hilal Omdurman nyuma yo gutsinda yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 38 mu gihe APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 37.


Kinyarwanda
English
Swahili









