issa
APR FC ishobora gutakaza Niyigena Clement

Jan 26, 2026 - 12:35
 0

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, ashobora kwerekeza muri Al Hilal Omdurman hatagize igihinduka.

Muri iyi wikendi tuvuyemo nibwo hatangiye gusohoka amakuru akomeye avuga ko Niyigena Clement ibiganiro na Al Hilal Omdurman byamaze kurangira igisigaye ari umwanzuro w’ubuyobozi bwa APR FC akabona kuyerekezamo.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa aturutse ku munyamakuru ukomeye w’umunya-Sudani uba hafi ya Al Hilal Omdurman witwa Altahir Salih, ku cyumweru tariki 25 Mutarama 2026, watangaje ko Niyigena Clement yamaze kurangizanya na Al Hilal SC igisigaye ari umwanzuro wa nyuma w’ubuyobozi bwa APR FC.

Amakuru ahari avuga ko abahagarariye Niyigena Clement, nyuma yo kubona Al Hilal SC yifuje uyu mukinnyi babyakiriye neza ndetse baranumvikana cyane ko babona yaba ari amahirwe akomeye uyu mukinnyi agize. Bivugwa ko ikipe ya APR FC yanze kwemerera Niyigena Clement kuyisohokamo nubwo asigaje amasezerano y’amezi atanu nk’umukinnyi w’iyi kipe.

Mu mpeshyi ya 2024, ikipe ya CS Sfaxien FC yo muri Tunisia nibwo yashatse gusinyisha Niyigena Clement ariko ikipe ya APR FC irabyanga biza no kubera imbogamizi zikomeye uyu mukinnyi atangira nabi shampiyona kubera ikibazo cy’imitekerereze kubera kubura aya mahirwe.

Amakuru aturuka ku bari hafi ya Nigena Clement, bavuga ko uyu mukinnyi mu gihe APR FC yamwima aya mahirwe azemera agasoza aya mezi asigaje muri iyi kipe ariko icyo kongera amasezerano ngo ntabyo azakora azishakira ikipe, agendere ubuntu.

Ikipe ya APR FC iri kurwana no kongerera amasezerano abakinnyi bagera kuri batanu barimo Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert ndetse n’abandi batari bacye.

Niyigena Clément yatowe nk'umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y'u  Rwanda 2024/25 ImvahoNshyaNiyigena Clement arifuzwa na Al Hilal Omdurman ikina shampiyona y'u Rwanda 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373