issa
Abasifuzi 45 batsinze ikizamini cya FERWAFA 

Jan 26, 2026 - 15:49
 0

Abasifuzi bo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe agamije kubongerera ubumenyi bwabo mu bijyanye n’amategeko, ndetse bose batsinda ikizamini cy’imbaraga z’umubiri.

Ku cyumweru tariki 25 Mutarama 2026, nibwo habaye aya mahugurwa y’abasifuzi agamije kubongerera ubumenyi mu by’amategeko. Ibi byakozwe mu gihe hategerejwe gutangira imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League.

Aya mahugurwa yari akubiyemo ibizamini ku bijyanye n’imbaraga z’umubiri n’inyigisho zishingiye ku bumenyi mu mategeko y’ubusifuzi. Aya mahugurwa yatangiriye kuri Kigali Pele Stadium, aho abasifuzi bakoreye ikizamini cy’imbaraga z’umubiri, nyuma bakomereza kuri Hotel ya FERWAFA i Remera guhabwa amasomo yo mu ishuri.

Muri iki gice cy’amasomo cyibanze ku mategeko agenga umupira w’amaguru n’imyitwarire mishya y’imisifurire mpuzamahanga, hagamijwe gufasha abasifuzi bose kugendera ku bipimo n’amahame agezweho ku rwego mpuzamahanga.

Abasifuzi 45 barimo abagabo 40 n’abagore 5, nibo bitabiriye aya mahugurwa. Aba basifuzi bose bitabiriye aya mahugurwa batsinze neza ikizamini cy’imbaraga z’umubiri, bigaragaza ko biteguye neza kuyobora imikino yo kwishyura mu buryo buboneye, butabogamye kandi bwizewe.

Komiseri ushinzwe abasifuzi muri FERWAFA, Louis Hakizimana, yasabye abasifuzi gukomeza gukora neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona igiye gutangira. Yavuze kandi ko imyitwarire myiza, guhozaho, ubunyamwuga no kuba intangarugero abasaba ko bigomba gukomeza kubaranga nk’abasifuzi.

Nkuko bitangazwa na FERWAFA, bavuze ko Hakizimana Louis yongeye kwibutsa abasifuzi ko ubuyobozi bwa FERWAFA bukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru mu nzego zose, aho imisifurire ari inkingi y’ingenzi ituma amarushanwa agenda neza.

Aya mahugurwa yari ayobowe n’abarimo Hakizimana Louis, Sekamana Abdoulkhaliq, Kagabo Issa, Hakizimana Ambroise, Munyemana Hudu. Abarimo Yadufashije Jeannine ndetse na Kagabo Ahmed bari bayoboye ikizamini cy’imbaraga.
Image
Abasifuzi bakoze ikizamini cy'imbaraga ndetse bose baragitsinda

ImageAbasifuzi bitabiriye amahugurwa bahawe amasomo ku bijyanye n'amategeko y'imisifurire

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abasifuzi 45 batsinze ikizamini cya FERWAFA 

Jan 26, 2026 - 15:49
Jan 26, 2026 - 15:50