issa
Lionel Messi yashimagije Cristiano Ronaldo bahora bahanganye

Jun 21, 2025 - 09:29
 1

Rutahizamu w'umunya-Argentine ndetse na Inter Miami, Lionel Andres Messi, yatangaje ko yemera Cristiano Ronaldo bahanganye igihe kinini.

Ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, ubwo ikipe ya Inter Miami yatsindaga umukino wa Kabiri yakinnye na FC Porto ibitego 2-1, Lionel Messi yagize ibyo atangaza ndetse atungurana avuga imyato Cristiano Ronaldo.

Muri uyu mukino Lionel Messi niwe wahesheje intsinzi iyi kipe ye iyoborwa na David Beckham kuko igitego cya Kabiri niwe wa gitsinze kuri Kufura ikomeje kugarukwaho yateye neza cyane.

Mu Kiganiro Lionel Messi yagiranye na DSPORTS, yavuze byinshi ariko abajijwe kuri Cristiano Ronaldo avuga ko batari inshuti kuko nta mwanya munini bamarana ariko yemera ibyo yakoze ko ari byiza cyane.

Yagize ati " Duhangana gusa mu kibuga. Buri umwe muri twe aba ashaka gukora ibishoboka byose ngo afashe ikipe, agatanga umusaruro we mu mwanya we no mu gihe cye. Ariko, ibyo byose bigarukira mu kibuga. Iyo turi hanze yacyo, tuba turi abantu basanzwe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo turi inshuti kuko tudakunda kumarana igihe kenshi, ariko burya buri gihe habaho icyubahiro hagati yacu. Ndamukunda cyane, nemera uburyo yubatse izina rye n’uburyo agikomeza kugaragaza ubuhanga. Aracyari ku rwego rwo hejuru mu marushanwa.”

Lionel Messi amaze kuzuza imyaka 37, yatwaye Balloon D'Or 8 ndetse afite igikombe cy'Isi ari nacyo gituma ababahanganisha babona ari we uri hejuru ya Ronaldo. Lionel Messi kufura yatsinze mu mukino wabahuje na Porto ni iya 68, anuzuza ibitego 860.

Lionel Messi ufatwa nk'uwa mbere ku isi

Cristiano Ronaldo kizigenza mu mupira w'amagaru ku isi 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373