Burna Boy azataramira abafana ibihumbi 300, Don Jazzy aricuza kuba atarasinyishije Davido na Wizkid (Avugwa mu isi y’imyidagaduro)
Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Burna Boy yashyize hanze ingengabihe y’ibitaramo azakorera ku migabane imwe n’imwe irimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ateganya gutaramira abafana basaga ibihumbi 300.
Ibi bitaramo bizaba bigamije kumvisha abafana be album ya munani yise’No Sign of Weakness’, Ni ibitaramo bizatangira ku itariki 12 Ugushyingo 2025 muri Red Rocks Amphiteatre yakira abafana ibihumbi 10 iherereye I Denver muri Colorado.
Azakomereza mu nyubako yakira abafana ibihumbi 20 yitwa Scotia Bank Arena muri Canada ku itariki 18 Ukuboza 2025.
Don Jazzy aricuza kuba atarasinyishije Simi,Teni,Davido, Falz na Wizkid
Icyakora yagiriye inama abakora ubucuruzi bw’abahanzi ko utasinyisha buri wese ufite impano bitewe n’uko uba ugomba guhitamo kandi nka Wizkid yari afite abanda bamusinyishije. Kuri Davido yabonaga n’ubundi azaba icyamamare.
Bebe Cool yagiriwe inama yo kwigiria kuri Don Jazzy
Umuhanzi Aaronx ugezweho muri Uganda ubwo yari mu kiganiro Spark Tv yagiriye inama umunyabigwi Bebe Cool gufata umwanya akigira kuri Don Jazzy noneho agatangira gushora imari mu banyempano nk’uko Don Jazzy yabikoze abinyujije muri sosiyete yashinze yitwa Mavin Records.
Uyu muhanzi asanga Bebe Cool aramutse akoze ibya Don Jazzy ataba ashyize itafari ku muziki wa Uganda gusa ahubwo yaba yubatse ibigwi bye ku buryo n’igihe yaba yaratabarutse hazasigara ibikorwa yakoze binyuze mu bahanzi yaciriye inzira.
Kuri ubu Mavin Records ibarizwamo Rema, Ayra Starr na Ladipoe bose bakaba bafite izina rinini ku ruhando mpuzamahanga babikesha ubuyobozi bwiza bwa Don Jazzy.
Mr Flavour yahishuye ko itsinda rya PSqaure ryamuteye imbaraga yinjira mu muziki ahinduka icyamamare. Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku kiganiro yatanze kuri Podcast yitwa’In My Opinion’ yavuze ko mu bihe byo mu myaka 20 ishize itsinda ry’impanga;Peter na Paul Okoye.
Iri tsinda niryo yarebereyeho bamutera imbaraga nawe abona ko gukora umuziki nk’akazi bishoboka. Icyakora ntazibagirwa umunsi yari ku rubyiniro, umujyanama wa PSquare akamwaka indangururamajwi akayihereza PSquare noneho we akajya kwicara. Ageze mu ntebe yabonye uburyo iryo tsinda ryishimiwe n’abarimo abakobwa beza yiga isomo rishya ryo gukora umuziki nk’uko nabo bawukoraga bakurura amarangamutima y’abari beza.
Kuva ubwo yaricaye ariga noneho atashye yigira inama yo gukora umuziki mwiza nk’uko ririya tsinda ryabikoraga muri icyo gihe.
Adekunle Gold yahaye abana 1000 ubwisungane mu kwivuza
Tems yagizwe uwamamaza amasaha yitwa Omega akorerwa mu Busuwisi. Ni umuhango wabereye I Kyoto mu Buyapani. Uruganda rukora ayo masaha rumaze imyaka 176. Tems abaye umwe mu byamamare bigiye kwamamaza ariya amasaha akaba muri bake bo muri Afurika babashije guhabwa ayo mahirwe yari asanganywe n’abo muri Hollywood. Isaha imwe ihagaze $40,100 hari n’izigura $18,700 , $6,600, $32,400 ari mu bwoko 12 butandukanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









