Spyro yavuze uko gukora na Davido byamuzaniye ishaba n'umwaku, Beyoncé  na Jay-Z bagiye gutura muri UK, Kim Kardashian na Taylor  Swift rwabuze gica muri Hollywood:Avugwa mu myidagaduro

Apr 22, 2025 - 17:16
 0

Amakuru agezweho mu Isi y'imyidagaduro muri Afurika no mri Amerika.

Umuhanzi wo muri Nigeria Spyro, aratangaza ko gukorana indirimbo na Davido na Mayorkun, byamubereye inzira yo kumenyekana hose, ariko nanone bimugendekera nabi.

Uyu muhanzi avuga ko nubwo indirimbo bakoranye zakunzwe cyane, ariko nanone byatumye abantu bamwanga batangira kwanga kumuhamagara bituma yumva bimubangamiye.

Ku rundi ruhande, uyu muhanzi yibasiye abahanzi ba gospel muri Nigeria bavuga ko bataba bashishikajwe n'amafaranga mu muziki wabo, nyamara bigaragara ko bashyira imbere amafaranga cyane kuruta umurimo w'Imana.

Kuri Spyro, avuga ko abo bahanzi ba gospel ari nk'aba Afrobeats cyane ko bose baba bakorera amafaranga ntatandukanira.

Uyu muhanzi kandi yashimye ubuhanga bwa Tems, avuga ko ari mu bahanzikazi beza muri Nigeria no ku Isi, asaba abantu gukomeza kumushyigikira kuko ari umuhanga.

Beyoncé  na Jay-Z bashaka kujya gutura muri UK

Abahanzi b'abanyamerika Beyoncé na Jay-Z, barashaka kujya gutura mu Bwami bw'u Bwongereza by'umwihariko mu gace ka Cotswolds kari mu Majyepfo y'u Bwongereza.

Umuntu umwe wa hafi y'uyu muryango, yabwiye Daily Mail ko Beyonce yifuza kuva i Los Angeles akajya mu Bwongereza cyane ko anahakunda, ariko kandi hakaba hujuje ibyo yifuza.

Impamvu nyamukuru Beyonce ashaka kwimukira muri UK, ni ukugira ngo ibitaramo afite mu Burayi mu mpeshyi azabikore aba mu Burayi.

Icyakora, mu Bwongereza haba mu rugo ha kabiri, cyane ko imitungo bafite i Los Angeles batayigurisha.

Ibitaramo bya Beyonce yise 'Cowboy Carter Tour' bikaba bizatangira ku wa 28 Mata 2025 muri California, bikazagera mu Burayi tariki ya 26 Nyakanga aho afite ibitaramo bitandatu mu Bwongereza n'ibindi bitatu mu Bufaransa.

Ku rundi ruhande, umukobwa muto witwa Tilly Akua Nipaa yibasiye umuhanzi Stonebwoy agaragaza ko ari we muhanzi uhora ku rwego rumwe atajya ahinduka.

Tilly avuga ko Stonebwoy ari we muhanzi wakoranye indirimbo n'abahanzi benshi bo mu Isi, ariko urwego rwe rukaguma hamwe.

Tilly yemeza ko kuba wakorana n'abahanzi benshi bitavuze ko uzamenyekana, igitekerezo cyazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamushyigikira abandi bamurwanya.

Kim Kardashian na Taylor  Swift rwabuze gica muri Hollywood

Umunyamideli Kim Kardashiam ahanganiye umwanya na Taylor Swift muri filime iri gutegurwa yitwa 'The Bodyguard'

Iyi ni filime yasubiwemo bakaba bashaka umukinnyi uzakina ari umuhanzi mwiza muri iyo filime agasimbura Whitney Houston  wakinnye muyumwimerere, aho iyi 'role' Kim na Taylor babuze uwo bazayiha.

Icyatumye iyi nkuru igarukwaho cyane, ni uko Sam Wrench wayoboye filime "Taylor's Eras Tour" yerekana ibitaramo bya Taylor Swift  ari nawe wayoboye iyi filime The Bodyguard' bikemezwa ko rero atamucishaho ikiraka.

Ariko kandi hari na Warner Bros nyiri studio iyi filime iri gukorerwamo wifuza ko Kim ari we wakina muri iyo role.

Ty Dolla $ign yaririmbanye n'umuvandimwe we ufunze

Umuraperi Ty Dolla $ign akomeje gukora benshi ku mutima nyuma y'uko yitabaje umuvandimwe we Big TC ku rubyiniro nubwo afunze yakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa ubwicanyi.

Ty Dolla $ign ubwo yari ku rubyiniro muri Coachella mu mpera z'Icyumweru, kuri screen haje kuzamo amashusho y'umuvandimwe we arimo kuririmba barafatanya, ariko ayo mashusho akaba yari yarafashwe mbere.

Diamond ashaka umugore wo muri Nigeria

Nyuma yuko Dimond atashye ubukwe bwa Juma Jux n'umugore we wo muri Nigeria Priscilla ndetse Abanya-Nigera bakamwakira neza, yaje kuvuga ko nawe yifuza kurongora umugore wo muri Nigeria.

Mu mashusho Diamond yashyize kuri Instagram yagzie ati: "Ubu ndashaka umugore, ndashaka gutuza. Nkeneye umugore w'Umunya-Nigeria. Mfite umugore muri Tanzania ariko ndashaka umugore wa kabiri kandi ntimunshire urubanza."

Aya magambo ya Diamond yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko bizwi ko akundana na Zuchu akaba yaherukaga no gutangaza ko bafite ubukwe muri uyu mwaka.

Apr 22, 2025 - 17:25

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.