issa
Umutoza wa Rayon Sports yavuze icyo yahinduye cyananiye Robertinho

May 1, 2025 - 08:44
 0

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Rwaka Claude, yatangaje icyo yahinduye muri iyi kipe kirimo gutuma yitwara neza.

Ni mu kiganiro yakoze ku munsi w’ejo hashize tariki 30 mata 2025, ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Mukura Victory Sports igitego 1-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro.

Rwaka Claude ubwo yabazwaga icyo yahinduye nyuma yo kwinjira muri Rayon Sports avuga ko icyari gikenewe kwari ugushyira abakinnyi hamwe n’abatoza bakabasha kumvikana.

Yagize ati “ Ikintu cya mbere ni uguhuza n’abakinnyi tukaganiri nk’abatoza bari bahari kuko iyo ikipe iri mu mwuka mubi wo kudatsinda ntihabura ibibazo bivukamo, rero twabanje kuganiriza abakinnyi kugirango turebe uko twakitwara neza.”

Rwaka Claude yaje no kuvuga uko abona ikipe ya APR FC bazahura ku mukino wa nyuma ndetse ko hari icyo bagiye gukora kugirango bazitware neza.

Yagize ati “Ni umukino uzaba ukomeye. Tugiye kureba uko twitegura kuko intego dufite uyu mwaka ni ugutwara ibikombe byose. Ni umukino ukomeye final ihora ari finali, ahanini iratwarwa ntikinwa. Tugiye gukora ibishoboka byose kugirango tuzegukane igikombe cy’Amahoro.”

Uyu mutoza wasimbuye Robertinho, Rwaka Claude, yaje no gutangaza ikirimo kumufasha kwitwara neza muri iyi minsi.

Yagize ati “Ndimo ndafashwa n’abakinnyi, abatoza ndetse n’ubuyobozi buri hafi y’ikipe bubahereza ‘Motivation’ nziza.”  

 Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma, yasanzeyo ikipe ya APR FC bizahura kuri iki cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373