Kuyobya uburari byatumye Adel Amourche yirukanwa
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche yashatse kubeshya abayobozi ba FERWAFA arafatwa.
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 12 Mutarama 2026, nibwo hasohotse amakuru avuga ko umutoza Adel Amrouche yamaze gukurwa mu nshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Nyuma y'aya makuru, UKWELITIMES twageragaje kuvugisha Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe ibya Tekenike, adutangariza ko byari ibihuha wumvaga bisa nkaho hatarafatwa umwanzuro uhamye mu bayoboye iri Shyirahamwe.
Mu itangazo Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize ahagaragara mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, bagaragaje ko batandukanye na Adel Amourche. Muri iri tangazo FERWAFA ivuga ko hakozwe isesengurwa haza gufatwa umwanzuro wo guhagarika uyu mutoza kubera ko yirengagije ibikubiye mu masezerano.
UKWELITIMES twaje kumenya ko kimwe mu byo Adel Amourche yazize, nicyo cyatumye FERWAFA yanga gukomezanya na Frank Spitler Torsten. Adel Amourche mu gihe cy'Amezi 10 amaze nk'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, akenshi ntabwo yabaga ari hano mu Rwanda kandi iki ni kimwe mu byatumye Torsten atongererwa amasezerano kuko yashakaga gukora ataha i Burayi.
Icyazamuye ibi byose ni uko mu minsi ishize Adel Amourche yafashe umwanzuro wo kujya ku mugabane w'i Burayi nta ruhushya asabye abakoresha be, biza kuba ngombwa ko akenerwa, bamuhamagaye basanga ntawuri mu Rwanda. Mu kuyobya uburari yafashe umwanzuro wo kujya gusura abakinnyi kandi bitari muri gahunda.
Adel Amrouche yagaragaraye mu mafoto yagiye gusura abakinnyi bakina muri Azerbaijan barimo Joy-Lance Mickels ukina muri Sabah FK hamwe na Joy-Slayd Mickels ukina muri SF Uevekoven. Uyu mutoza kandi yasuye myugariro Mutsinzi Ange Jimmy na Leroy Jacques Mickels bakina muri Zira FC ndetse n’abandi bifuzwa mu ikipe y’igihugu.
Uyu mutoza yirukanwe nyuma yo kuba atemerwaga n'abanyarwanda mu gihe amaze ari umutoza w’ikipe y’igihugu. Uyu mutoza yasezerewe mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika ndetse aba n’uwa Gatanu mu gushaka itike y’igikombe cy’isi. Mu mikino 8, Adel amaze gutoza yatsinzemo umwe atsinda igitego 1, yinjizwa ibitego 10.
Adel Amourche yakuwe mu nshingano zo gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Adel Amourche yasuye abakinnyi i Burayi nta ruhushya ahawe na FERWAFA
Mbere yo gukina imikino imwe n'imwe, Adel Amourche yabaga ashyigikiwe n'abayobozi be


Kinyarwanda
English
Swahili









