Rugaju Reagan yasabye imbabazi nyuma yo kuvuga nabi Seninga Innocent
Umunyamakuru wa Siporo ukora kuri Radio Rwanda, Rugaju Reagan, yasabye imbabazi nyuma yo kuganirizwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda.
Rugaju Reagan tariki 28 Mata 2025, yumvikanye kuri Radio Rwanda arimo gutanga ibitekerezo bikomeye ku magambo umutoza Seninga Innocent yatangaje avuga ko ari umwana wa APR FC ndetse ko agomba gukora ibishoboka byose agatuma ikipe ya Rayon Sports itakaza umwanya wa mbere.
Ikipe ya Etincelles FC icyo gihe, yaje gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, Rugaju Reagan abyuka atanga ibitekerezo bitashimishije na gato Seninga Innocent ndetse biza no gutuma aregwa muri RMC, ikigo cy'igihugu gishinzwe itangazamakuru hano mu Rwanda.
Tariki 29 Mata 2025, Rugaju Reagan yaje gutumizwaho na RMC abwirwa amakosa yakoze ndetse aza kuyemera anayasabira imbabazi nkuko bitangazwa na RMC nyuma y'ibiganiro bagiranye.
RMC ivuga ko uyu munyamakuru yishe ingingo 2 zigenga umunyamakuru hano mu Rwanda zirimo iya 2 ivuga ko umunyamakuru agomba kugira ubunyangamugayo ndetse agaharanira ukuri. Indi ngingo ni iya 13 ivuga ko umunyamakuru akwiye gutandukanya inkuru n'ibitekerezo bwite by'umunyamakuru.
Ntabwo ari ubwa mbere Rugaju Reagan arezwe yaba muri RMC ndetse n'ahandi kuko mu minsi ishize yaje gutumizwaho no muri RBA aho akorera bitewe ni uko yarezwe kubera kuvuga ku basifuzi ariko biza kurangira neza ntakimubayeho.


Kinyarwanda
English
Swahili









