issa
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga ibihumbi 21

Dec 12, 2025 - 08:40
 0

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare ibihumbi 21 harimo n’abayobozi bakuru babiri bahawe ipeti rya Brigadier General.

Muri iri zamukana ryashyizwe ahagaragara mu itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Innocent Munyengango wari Umuyobozi wa Brigade ishinzwe ibikoresho yazamuwe ku ipeti rya Brigadier General. Uyu ni umwe mu basirikare bakoze igihe kirekire mu rwego rwo gutunganya no gucunga imikorere y’ibikoresho by’igisirikare.

Colonel François Regis Gatarayiha, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza rya Gisirikare (Military Intelligence), na we yazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, mu rwego rwo kongerera imbaraga ubuyobozi bw’inzego z’umutekano bw’igihugu.

Itangazo rya RDF ryerekana ko iri zamuka ryakozwe mu nzego zitandukanye, rigaragaza umubare munini w’abasirikare bahawe amapeti mashya:

Lieutenant Colonel 43 bazamuwe ku ipeti rya Colonel

Major 253 bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel

Abasirikare 79 bazamuwe ku ipeti rya Major

Abasirikare 299 bazamuwe ku ipeti rya Capitaine

Abasirikare 11 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant Major

Abasirikare 2,296 bazamuwe ku ipeti rya Staff Sergeant

Abasirikare 10,260 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant

Abasirikare 7,822 bazamuwe ku ipeti rya Corporal

Byose hamwe, abasirikare 21,063 nibo bazamuwe ku mapeti atandukanye.

RDF ivuga ko iri zamukana rigamije gushimangira ubunyamwuga, imikorere myiza n’ubunyamurava bw’ingabo z’igihugu, ndetse no gukomeza kubashimira uruhare bagira mu kubungabunga umutekano w’u Rwanda n’akarere.

Dec 12, 2025 - 08:41