Twagirayezu Thadee yahaye ukuri abasaza yamenye ibyabo mbere
Twagirayezu Thadee yahaye ukuri abasaza ba Rayon Sports barimo gushaka kumunaniza kugira ngo yegure hashakwe undi uyobora iyi kipe.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025. Perezida wa Rayon Sports yaje yiteguye gusubiza ibyo abakunzi b'iyi kipe bibaza kugeza ubu, nubwo adatinya kuvuga ko agomba kurwana n'ibibazo kugira ngo ikipe yitware neza.
Perezida yavuze ko ibibazo byose biri kugaruka cyane muri Rayon Sports ahanini birimo guterwa nuko ikipe itari kubona intsinzi ariko kandi nabo bayoborana haba muri Komite nyobozi ndetse no mu nama y'ubutegetsi adatinya kuvuga ko hari ababifitemo uruhare.
Ku wa Gatatu tariki 15, nibwo Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida mu bya Tekenike yatangaje ko yitandukanyije n'icyemezo cya Perezida yemeza ko yahagaritse umutoza Afhamia Lotfi batabanje kubyumvikanaho.
Muri iki Kiganiro, Twagirayezu Thadee yavuze ko Visi Perezida Muhirwa Prosper yicuza kuba yarahisemo ko aba umwungiriza we ashingiye ku byo arimo kugenda akora muri ibi bihe. Uyu muyobozi yatangaje ko guhagarika umutoza babiganiyeho na Muhirwa Prosper ariko atungurwa no kubona ibaruwa avuga ko ntabyo azi.
Yagize ati " Uyu munsi ndicuza guhitamo kungirizwa na Muhirwa Prosper."
Yongeye agira ati " Inshingano za Visi Perezida, ni ugukora igihe Perezida adahari. Byakabaye bibi igihe nafashe icyemezo ntaramumenyesheje.
Twaricaye turi kuri De Light, gusa ntabwo Gacinya yari ahari, dufata umwanzuro wo gutandukana n'umutoza. Nabonye ibaruwa ye (Prosper), ngirango baramubeshyera. Aho twahavuye yemeye nawe, avuga ko igisigaye ari ugushaka amafaranga yo kumwishyura."
Abakunzi ba Rayon Sports bari batewe ubwoba nibigenda bivugwa ko Afhamia Lotfi agombwa byinshi n'iyi kipe ishaka gutandukana nawe, Perezida yabishyizeho umucyo yemeza ko bazamwishyura amezi 6, arimo atatu ari mu masezerano ndetse n'imishahara y'amezi atatu.
Yagize ati " Afhamia Lotfi tugomba kumuha amezi atatu tukongeraho amezi atatu tugomba kumuhemba, twatangiye no kuyashaka. Umutoza wungirije we tuzamuha Milliyoni 1 n'ibihumbi 450 y'ukwezi kumwe, kongeraho n'imishahara."
Visi Perezida yitandukanyije n'icyemezo cya Perezida wa Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports yashyize umucyo ku bivugwa ko iyi kipe ifite Amadeni menshi arimo nayo kwishyura ikipe ya Younga Africans yari hano mu Rwanda kuri Rayon Day. Uyu muyobozi kandi yemeje ko ideni bafite gusa ari amatike y'indege yabajyanye muri Tanzania gukina umukino wa CAF Confederations Cup na Singida Black Stars.
Yagize ati " Rayon Day twayibonyemo Milliyoni zirenga 300, dukuramo ibyo twishyuye byinshi dusigarana amafaranga atari menshi asaga Milliyoni 30, ariko twatanze akazi ku banyarwanda, rero ntabwo twahombye. Ibyo byararangiye(Kwishyura amatike ya Younga Africans), Amadeni dufite ni ay'indege twagiyemo muri Confederations Cup kandi amafaranga tuzishyura arahari, dutegereje ko CAF iyaduha."
Mu gihe benshi batekereza ko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee ashobora kwegura kubera kunanizwa nabo yitaga ko bari ku ruhande rumwe, yatangaje ko bidashoboka ko yegura ahubwo atangaza ko ibiri gukorwa bimuha imbaraga zo gukora ibintu neza.
Yagize ati " Ntabwo nshobora kwegura kubera impamvu z'abantu nakwegura kubera impamvu zanjye bwite. Noneho kwegura kuko abantu barimo kugusunika bakujyana mu bintu bitari byiza, bimpereza imbaraga zo gutunganya ibintu neza kurushaho."
Ibi byose bije mu gihe ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino w'umunsi wa Kane ifitanye na Rutsiro FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Rayon Sports mu gihe hamaze gukinwa imikino itatu ya Shampiyona, iri ku mwanya wa Karindwi n'amanota 4. Iyi kipe imaze gutsinda umukino umwe, inganya umwe ndetse intsindwa umwe.
Thadee yashyize hanze ukuri ku bivugwa ko Muvunyi Paul hari ibyo yemeye gukorera iyi kipe
Twagirayezu Thadee Perezida wa Rayon Sports yashyize umucyo ku bivugwa
Visi Perezida Muhirwa Prosper, akomeje gushidikanwaho
Bimwe mu byo Twagirayezu Thadee yavuze mu mvugo ngufi


Kinyarwanda
English
Swahili









