issa
Amatike yashize ku isoko yo muri 'Friends of Amstel'

Oct 17, 2025 - 12:12
 0

Uruganda rwenga ibinyobwa ,Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa kitwa Amstel bagiye gususurutsa abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku wa 18 Ukwakira 2025.

Ku wa 17 Ukwakira 2025 abahagarariye Ikinyobwa cya Amstel bo mu ruganda rwa Bralirwa, umuyobozi wa EAP (East African Promoters) abahanzi n'abavanga imiziki barimo Bruce Melodie, Mike Kayihura, Kivumbi King, Bien Aime wo muri Kenya, DJ Toxxyk, DJ Marnaud, DJ na Dope Caesar wo muri Nigeria baganiriye n'itangazamakuru ku myiteguro y'igitaramo.

Ubuyobozi bwa EAP bwasobanuye ko amatike yo kwinjira mu gitaramo yashize ku isoko. Bien Aime wari witabiriye ikiganiro yavuze ko yiteguye gutanga byose kugirango abazitabira bazatahe bishimye.

Ni cyo kimwe na buri muhanzi wagize icyo avuga yijeje abazitabira kuzaza kare bagataramana nabo mu byishimo.

 Igitaramo cya Friends of Amstel ni inshuro ya 5 kigiye kuba ariko ikaba inshuro ya 3 gishyirwa mu bikorwa na EAP.

Mushyoma Joseph uyobora EAP yasobanuye ko gushira ku isoko ku bijyanye n'amatike byatewe n'uko hari abahanzi bakunzwe.

Igitaramo kizabera muri Zaria Court, ku wa 18 Ukwakira 2025.