Kigali: Haracyagaragaramo ingo zitagira ubwiherero
Kuba hari abantu badafite ubwiherero si ikibazo kireba umuntu ku gito cye, ahubwo kireba buri muntu, kuko kuba budahari bishobora guteza indwara n’ababufite.
Kuba hari abantu badafite ubwiherero si ikibazo kireba umuntu ku gito cye, ahubwo kireba buri muntu, kuko kuba budahari bishobora guteza indwara n’ababufite.
Ariko iyo utembereye mu bice bitandukanye by’Igihugu ugenda usanga hari ingo zitandukanye zitagira ubwiherero.
Igitangaje ndetse gikomeye, n’uburyo n’iyo unatembera mu duce cyane cyane tw’imwe mu mirenge y’icyaro yo mu Mujyi usangamo ingo zitagira ubwiherero bwujuje ubuziranenge.
Umunyamakuru wa UKWELITIMES, yazengururutse muri imwe mu mirenge yo mu Mujyi wa Kigali irimo, Rusororo, jabana, Gahanga, Masaka, Kinyinya,Kanyinya,Mageragere,Kigali n’Umurenge wa Nyamirambo, asanga nayo irimo ngo zidafite ubwiherero.
Bamwe mu baturage batuye muri iyi mirenge, bakugaragariza ko nk’abandi banyarwanda bose nabo bakunda isuku ahubwo kutagira ubwiherero bwujuje ubuziranenge babiterwa n’ubushobozi buke.
Umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere,Akarere ka Nyarugenge yagize ati “ Erega twese dukunda isuku none se uragira ngo ni njye wanze kugira ubwiherero bwiza byose biterwa n’ubushobozi n’iyo mpamvu bumeze butya.”
Uwitwa Nyabyenda Jean Claude wo mu Murenge wa Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, we yavuze ko iyo ubuyobozi butamufasha ngo bumwubakire ubwiherero atari kubona ubushobozi bwo kubwiyubakira.
Ati “ Nanjye nta bwiherero nagiraga ariko baramfashije banyubakira buriya bitewe n’uko ntari kubona amafaranga yo gushyiramo isima no gutera agacanga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, Jeanne Mujawingeri, we yavuze ko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo abaturage bose bagire ubwiherero bwujuje ubuziranenge
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugengee, Ingangare Alex, we mu butumwa bugufi yoherereje UKWELITIMES, akororesheje telefone ye ngendanwa, yavuze ko bafite gahunda yo kubaka ubwiherero 222 mu Karere abereye umuyobozi.
Raporo yo mu 2019 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, yagaragaje ko ku Isi abana 700 bari munsi y’imyaka itanu bapfa buri munota umwe cyangwa ibiri, bazize indwara y’impiswi kubera isuku nke, kudakorerwa isuku ihagije mu gihe bakeneye gukoresha ubwiherero.
Iyo raporo kandi igaragaza ko abaturage bari munsi ya 10% batuye mu cyaro muri Côte d’Ivoire, ko ari bo gusa bari bafite ubwiherero kandi busukuye.
Igaragaza ko 2/3 by’abituma ku gasozi cyangwa ahandi hatari mu bwiherero ari abatuye mu Majyepfo y’Umugabane wa Aziya cyane cyane mu bice by’icyaro.


Kinyarwanda
English
Swahili









