Umutoza wa Azam FC yashimagije APR FC
Umutoza wa Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania, Florent Ibenge yashimagije APR FC yemeza ko ari ikipe y'ubukombe.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru yakoze ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, ubwo yageraga mu Rwanda aho ikipe ye ya Azam FC ije kwitegura gukina imikino y'Inkera y'Abahizi yateguwe na APR FC.
Florent Ibenge yavuze ko APR FC ari ikipe y'ubukombe ndetse yizeye ko iyi mikino baje gukina izatuma Azam FC yitegura neza imikino mpuzamahanga izakina.
Yagize ati "Iri rushanwa rizadufasha kwitegura neza amarushanwa y’imbere mu gihugu no hanze. Ni byo koko APR FC ni ikipe y’ubukombe twizeye kuzakina umukino mwiza."
Azam FC izahagararira igihugu cya Tanzania mu mikino ya CAF Confederations Cup, aho yatomboye El-Merriekh yo muri Sudani y'epfo.
AZAM ya Florent Ibenge, izatangira gukina ku wa Kabiri tariki 19/8/2025 ihura na Police FC, mbere yo gukina na As Kigali nyuma y’iminsi ibiri. Azam FC kandi izakina na APR FC tariki ya 24 Kanama 2025, kuri Stade Amahoro, gusa ikazanakina nyuma yaho na Vipers yo muri Uganda, mu mukino wa gicuti uzabera i Nyamirambo.
Florent Ibengé umutoza mushya wa Azam FC


Kinyarwanda
English
Swahili









