issa
Levixone na Desire Luzinda bakoze ubukwe budasanzwe (AMAFOTO)

Aug 16, 2025 - 11:38
 0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Levixone wo muri Uganda, ndetse ufite n'inkomoko mu Rwanda, yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Desire Luzinda na we usanzwe ari umuhanzi.

Ibirori bishyira ku bukwe bw’aba bombi byatangiye bwa mbere ku wa 27 Nyakanga 2025 ubwo berekanwaga mu rusengero rwa Phaneroo Ministries ruherereye i Kampala.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru dusoza tariki 12 Kanama nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye aho ababyeyi ba Desire batuye mu gace ka Kawanda-Katalemwa.

Nyuma y’uyu muhango Levixone yagiye ku mbuga nkoranyamabaga ze arandika ati "Guhera ubu ndi uwe na we ni uwanjye iteka ryose. Ijambo ntirishobora kugaragaza ibyishimo mfite mu mutima ubwo nitegura kurushinga n’urukundo rw’ubuzima bwanjye." 

Kuri uyu wa Gatanu uyu muramyi Levixone na Desire Luzinda basezeranye imbere y’Imana aho basezeranyijwe na Apostle Grace Lubega umushumba mukuru w’itorero Phaneroo Ministries International, mu birori byabereye kuri Lake Victoria Serena Hotel Kigo.

Ibi birori byahuruje imbaga, imiryango, inshuti za hafi n’abafana bakunda aba bahanzi. Nyuma yo gusezerana hakuriyeho igice cyo kwiyakira, hakurikiraho kwidagadura barabyina biradinda.

Levixone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bamamaye cyane ku rwego mpuzamahanga, cyane abikesha indirimbo 'Chikibombe' yakunzwe na benshi ku migabane itandukanye.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Levixone na Desire Luzinda bakoze ubukwe budasanzwe (AMAFOTO)

Aug 16, 2025 - 11:38
Aug 16, 2025 - 12:08