Kera kabaye Juno Kizigenza yaba agiye kujya i Burayi?

Mar 4, 2025 - 16:27
 3

Umuhanzi Juno Kizigenza na Miss Muyango bamaze gutangaza ko bazifatanya na Bwiza mu gitaramo azamurikiramo album ye mu Bubiligi.

Ku itariki ya 08 Werurwe 2025, nibwo umuhanzikazi Bwiza azamurika album ye ya kabiri yise '25Shades' mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi.

Ni igitaramo Bwiza azafatanya na The Ben gutaramira abazaba bitabiriye, ndetse n'umuhanzi Juno Kizigenza na we akaba yitezwe kuzagaragara ku rubyiniro mu buryo bwo gushyigikira Bwiza.

Nk'uko bigaragara mu mashusho mato yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Juno Kizigenza Miss Muyango ndetse na Team Production yateguye iki igitaramo cya Bwiza, aba bombi bemeje ko bazitabira iki gitaramo kizabera i Brussels.

Kera kabaye umuhanzi Juno Kizigenza yaba agiye kurira indege imwerekeza i Burayi, bitandukanye no mu myaka ishize aho yateguje ibitaramo bizenguraka uyu mugabane byose bigahera mu kirere. 

Mu mwaka wa 2023 Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari bamaze igihe umubano wabo warakonje, bongeye gushyira inzeko ku bakunzi babo ubwo batangazaga ko bazahurira mu bitaramo bizenguraka imijyi itandukanye mu Burayi.

Ibi bitaramo byagombaga gutangirira mu mujyi wa Hamburg mu Budage ku itariki ya 06 Ukwakira 2023 gusa ntibyaba, amakuru akavuga ko byatewe n'imitegurire mibi yabyo ndetse hakaba n'andi avuga ko aba bahanzi babuze ibyangombwa by'urugendo icyo gihe.

Si ibi gusa kandi kuko mu Kwakira 2024 na bwo Juno Kizigenza yateguje ibitaramo bizenguraka imijyi itandukanye muri Canada, gusa nabyo biza guhera mu kirere biturutse ku mitegurire itaragenze neza ya PCK Entertainment yari yatumiye uyu muhanzi.

Ibitaramo Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari bateguje byaburiwe irengero 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Kera kabaye Juno Kizigenza yaba agiye kujya i Burayi?

Mar 4, 2025 - 16:27
Mar 4, 2025 - 16:31

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.