issa
Rutsiro: Yasanzwe mu ruganiriro amanitse mu mugozi yapfuye

Oct 17, 2025 - 11:28
 0

Umugabo w’imyaka 48 wo mu Kagari ka Shyembe m Murenge wa Gihango,Akarere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi mu ruganiriro rw’inzu ye yapfuye, bigakekwa ko yiyahuye.

Amakuru avuga ko uyu murambo wabonwe bwa mbere n'umwana wa nyakwgendera wari uvuye ku ishuri ahita ahuruza abaturanyi, ku mugoroba wo ku wa n5 Ukwakira 2025

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Déogratias, yavuze ko na bo batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo kuko nta bindi bibazo yari asanganwe byatuma yimanika.

Yagize ati “Twatunguwe na ruriya rupfu, amakuru tukiyamenya RIB yahise ijyayo hashakwa uko umurambo wagezwa ku bitaro bya Murunda, ndetse iperereza ku cyateye urupfu rirakomeje, kuko nta bibazo yari asanganwe byatuma yimanika.”

Yakomeje avuga ko umugore wa nyakwigendera yari yavuye mu rugo mu gitondo agiye kurwaza nyina, abana na bo bakajya ku ishuri, aboneraho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no gusaba abaturage bafite ibibazo bitandukanye kwegera ubuyobozi bukabagira inama, bitaragera ubwo biyahura.