issa
Kenya: Umwarimu afunzwe azira kwiyitirira umukobwa wa Perezida Ruto

Apr 10, 2025 - 18:59
 0

Umwarimu witwa Mainga, Danstan Omari , wigisha ku ishuri ryisumbuye (JSS) yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane nyuma yo gushinjwa kwiyitirira  umukobwa wa Perezida William Ruto, June Ruto, ku mbuga nkoranyambaga(Facebook).

Uyu mwarimu yarezwe kuba yarafunguye konti,(Account) y'impimbano mu mazina  ya Jane, akajya akoreraho ibikorwa by’urugomo amwiyitirira.

Yasabiwe kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi irindwi kugirango adatoroka, gusa abamwunganira mu mategeko bo basaba ko yarekurwa kuko ari umwarimu uzwi, ufite aho abarizwa kandi yanditswe mu rugaga bityo ko ntaho yacikira.

Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) , bwasabye  ko bwahabwa igihe gihagije cyo gukusanya ibimenyetso bikomeye, birimo inyandiko zo ku mbuga nkoranyambaga ukekwaho icyaha yaba yarakoresheje.

Urukiko rwanzuye ko ruba rufunze uyu mwarimu kugeza ku munsi w’ejo ku wa Gatanu.

Apr 10, 2025 - 19:24