issa
APR FC yatsinze Rayon Sports nk’idahari yegukana Super Cup

Jan 10, 2026 - 20:44
 0

Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma wa Super Cup.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na APR FC watangiye. Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi kuko wabonaga zakaniranye cyane ku buryo wabonaga nta yirimo kurema uburyo wavuga ko bukomeye.

Ku munota wa 11 nibwo habonetse amahirwe akomeye cyane ku ruhande rwa APR FC, nyuma yo gutera koroneri yatewe ariko ntiyagira ikivamo habonetse kufura nziza itewe ntiyagira nayo icyo ibyara.

Ikipe ya APR FC yahise itangira kwataka ikipe ya Rayon Sports wabonaga irimo gutakaza imipira cyane.

Ku munota wa 19, ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na William Mel Togui. Ni igitego cyatsinzwe nyuma y’ikosa ryakozwe na Kwizera Olivier watakaje umupira usanga aho William Mel Togui ahagaze ahita atsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa 43, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego cya kabiri gitsinzwe na Ronald Ssekiganda. Ni igitego yatsinze nyuma ya koroneri nziza yatewe na Memel Rouf Dao usanga aho Ssekiganda ahagaze ahita atera umutwe mwiza cyane.

 Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0. Ni APR FC yakinnye umupira mwiza irusha cyane Rayon Sports wabonaga no kugera imbere y’izamu ari ibintu bikomeye.

 Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC  ifite imbaraga nke ariko ubona ikipe ya Rayon Sports irimo kwataka cyane izamu rya APR FC ariko kubyaza umusaruro amahirwe ibonye bikanga.

Ku munota wa 70 ikipe ya APR FC yongeye guca mu rihumye Rayon Sports ihita itsinda igitego cya gatatu gitsinzwe na Seidu Dauda Yusif. Ni umupira mwiza yasunitse acenga ba myugariro ba Rayon Sports birangira atsinze igitego cya gatatu.

Ku munota wa 79, ikipe ya Rayon Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko biranga. Ni umupira mwiza wafashwe na nyuma y’ikosa ryakozwe n’abasore ba APR FC, Rayon Sports ihabwa kufura yatewe neza na Ndayishimiye Richard ayiteye umupira uca hanze gati y’izamu.

Mu minota 5 y’inyongera ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyo kwishyura nyuma y’umupira mwiza watanzwe na Habimana Yves ahita atsinda igitego cya mbere.

Ikipe ya APR FC hadaciyeho n’iminota ibiri yahise itsinda igitego cya kane nyuma y’umupira mwiza wafashwe na Mamadou Sy ahereza Ruboneka Jean Bosco acenga Kwizera Olivier yongera guhereza Ruboneka atsinda igitego cya kane.

Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports nk’idahari ibitego 4-1 ihita yegukana igikombe cya Super Cup 2026. Ikipe ya APR FC yarushije Rayon Sports cyane cyane gukoresha imipira miremire wabonaga yagoye cyane abasore ba Rayon Sports.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC yatsinze Rayon Sports nk’idahari yegukana Super Cup

Jan 10, 2026 - 20:44
Jan 10, 2026 - 20:51