Rubavu: Abo ibiza byangirije basabye kugobokwa

Apr 22, 2025 - 11:36
 0

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025, rishyira kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Rubavu haguye imvura idasanzwe yangiza byinshi.

Iyi mvura yibasiye cyane umurenge wa Nyakiriba,  yatumye imigezi ya Mutura na Nyirabisazi yo mu Murenge wa Nyakiriba yuzura, amazi ajya mu nzu z’abaturage, anarengera imyaka mu mirima itandukanye.

Imiryango 46 ku ikubitiro ni bo byagaragaye ko bagizweho ingaruka n’ibi biza by’imyuzure yatewe n’iyi migezi, mu gihe hegitari zirenga icyenda zari zihinzweho imyaka (ibirayi, ibitunguru, karoti, ibishyimbo n’urutoki) zangiritse bikabije.

Inzu zimwe zasenywe n’imvura ndetse abaturage bamwe suri ibasanga mu nzu nk’uko byagiye bigarukwaho na bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru.

Umwe yagize ati “Ibikoresho byo mu nzu, ibyo kurya byajyanywe n’amazi. Za matelas zatose.’’

Abasizwe iheruheru n’iyi mvura, batabaza ubuyobozi ngo bubagoboke kuko ibyo bishingikirizagaho bimwe nk’ibikoresho byo mu nzu byaragiye mu gihe abahinze ntacyo bazaramura.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko ubuyobozi buri kubarura abagizweho ingaruka n’ibiza kugira ngo harebwe ibyangiritse n’uko bafashwa.

Yavuze ko abagize ikibazo gikomeye kubaremera ari ingenzi kuko “umuturage ari ku isonga”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abaturage babyukiye mu muganda wo gutunganya ahagiye hangirika ku buryo imiryango imwe yasubiye aho yabaga indi kugeza ubu ikaba igicumbikiwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.