issa
Ibihumbi by’abatuye Gaza bikomeje guhunga ibitero bya Israel

Sep 18, 2025 - 11:56
 0

Abaturage ibihumbi bakomeje guhunga umujyi wa Gaza nyuma y’uko Israel itangaje ko ikomeje kugaba ibitero binini byo ku butaka muri Gaza mu gihe amahanga yo akomeje kwamagana ibyo bikorwa by’ubwicanyi avuga ko ari jenoside ikomeje gukorerwa abatuye muri ako gace.

Ku wa 17 Nzeri 2025, nibwo abaturage ibihumbi bagaragaye mu mihanda itandukanye ya Gaza bikoreye ibikoresho byo mu nzu mu rugendo rurerure berekeza mu majyepfo ya Gaza mu gihe naho hamaze kugera abatari bake bahunze ibitero bikomeye Israel ikomeje kugaba muri Gaza.

Ibi bibaye mu gihe Israel Katz, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, yaherukaga kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko Gaza iri mu muriro, kubera ingabo ahagarariye za Israel zikomeje kugaba ibitero kuri Hamas. Ni mu gihe Benjamin Netanyahu Minisitiri w’Intebe we, yavuze ko igihugu cyabo kiri kurwanya umwanzi.

Ku rundi ruhande, Loni n’indi miryango mpuzamahanga ikomeje kugaragaza ko ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora gutera ibindi bibazo mu baturage kubera kubura ubutabazi kuko abatuye Gaza barenga miliyoni 2 bagikomeje kwibasirwa n’ibitero bya bombe ndetse n’ihirima ry’inyubako ndende.

Umuryango w’Abibumbye 'UN' ku wa 16 Nzeri nibwo watangaje ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi Israel irimo gukorera muri Gaza birimo ubwicanyi ko atari imirwano isanzwe ahubwo ko ari jenoside irimo gukorwa, aho wavuze ko wifashishije ubushakashatsi bwayo bwakozwe hagaragaye ibikorwa bitanu mu bigize jenoside byakozwe na Israel. Uretse ko ibyo Israel yabihakaniye kure ivuga ko ibyo UN ivuga ari ibinyoma ndetse ko ari amatiku ashingiye ku madini.

Ni mu gihe amakuru atangwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yo avuga ko abaturage batuye muri Gaza bibasiwe n’ubwoba nyuma y’ibitero bikomeye Israel ikomeje kugaba muri Gaza ndetse bamwe mu nzira karengane bakaba bakomeje kubiburiramo ubuzima, ndetse ko mu gace ka Sheikh Radwan, inzu nyinshi zamaze gusenyuka burundu bikaba impamvu nyirizina iri gutera abaturage guhunga ku bwinshi berekeza mu bice bya majyepfo y’ako gace.

Ibi bibaye mu gihe gahunda ya UN yo kongera ibigo by’ubutabazi muri Gaza ikomeje kwanga kuko mu bigo 16 byari biteganyijweho kugeza ubutabazi ku batuye muri Gaza ubu ibihari ari bitanu gusa. Ibi bigatuma abaturage benshi bamara amasaha menshi bagenda n’amaguru bashakisha ibiribwa n’imfashanyo ari nako bahungira mu majyepfo ya Gaza.

Kuva iyi ntambara yatangira ku wa 7 Ukwakira 2023, abantu ibihumbi 64,9, ni bo bamaze kwicwa naho abamaze gukomereka bakaba bagera kuri miliyoni 1,6. Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ibivuga.

Sep 18, 2025 - 11:57