
Hamenyekanye Umunsi n’isaha Papa Fransisiko azashyingurirwaho
Umurambo wa Nyakwigendera Papa Francis uzimurirwa muri Basilika ya Mutagatifu Petero ku wa Gatatu saa tatu za mu gitondo (9:00 AM), aho azashyirwa kugira ngo abantu bamusezereho kugeza ku wa Gatandatu mu gitondo saa ine (10:00 AM), igihe azashyingurirwa.
Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru (Holy See Press Office) byatangaje ko Kardinali Giovanni Battista Re, Dekani w’Inama y’Abakardinali, ari we uzayobora Misa yo kumushyingura, ikazafatanywamo n’Abapatiraki, Abakardinali, Arikiyepiskopi, Abepisikopi n’abapadiri baturutse hirya no hino ku isi.
Iyi Misa y’Ukaristiya izasozwa n’ibikorwa bya “Ultima commendatio” na “Valedictio”, bizaranga itangira ry’iminsi icyenda yo kumwibuka no kumusabira, izwi nka Novemdiales, aho hazajya habaho Misa buri munsi isabira roho ya Papa Francis.
Nyuma y’ibi, umurambo wa Papa uzajyanwa muri Basilika ya Mutagatifu Petero, hanyuma ugezwe muri Basilika ya Mutagatifu Mariya Major aho azashyingurwa.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, isanduku irimo umurambo wa Papa izaturuka muri chapelle ya Casa Santa Marta ijyanwe muri Basilika ya Mutagatifu Petero.
Kardinali Kevin Farrell, Camerlengo w’Itorero rya Gikirisitu Gatolika, ni we uzayobora umuhango wo kwimura umurambo ku itariki ya 23 Mata, uzatangira saa tatu za mu gitondo (9:00 AM) n’isengesho rito.
Urugendo ruzanyura muri Santa Marta Square no muri Square of the Roman Protomartyrs, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’itangazamakuru bya Vatican.
Urugendo ruzasohokera mu Irembo ry’Inzogera (Arch of the Bells) binjire mu Rukiko rwa Mutagatifu Petero, hanyuma rwinjire muri Basilika binyuze mu muryango mukuru (central door).
Ku Musaraba w’Iyobera (Altar of the Confession), Kardinali Camerlengo azayobora Igitambo cy’Ijambo ry’Imana (Liturgy of the Word), nyuma yacyo hazatangira gusura umurambo wa Papa no kuwusezera.