
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina umukino wa gishuti na Algeria
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze gutegura umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Algeria.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 21 mata 2025, nibwo hagiye hanze inkuru ivuga ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Algeria tariki 5 kamena 2025.
Uyu mukino wemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria mu ijoro rya cyeye. Byemejwe ko uyu mukino uzabera mu gihugu cya Algeria mu mujyi wa Costantine, ubere kuri sitade yitwa Chahid Mohamed Hamlaoui Stadium.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko kubona uyu mukino wa gishuti byagizwemo uruhare rukomeye na Adel Amroush, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Uyu mutoza mu minsi ishize yavuze ko agiye gushakira imikino ya gishuti ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi none bigiye gutangirira kuri Algeria ndetse bivugwa ko hari n’indi myinshi u Rwanda ruzakina.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kugeza ubu mu itsinda ryo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi, ruri ku mwanya wa 2 n’amanota 8.