issa
Abantu barindwi bishwe n’ibiza

Abantu barindwi bishwe n’ibiza

Mar 23, 2026 - 23:33
 1

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ibiza birimo imvura nyinshi, n’inkangu byishe abantu barindwi mu Turere 12 ndetse bisenya inzu z’abaturage n’ibikorwaremezo.

MINEMA yabwiye Imibare IGIHE ko ku wa 23 Werurwe 2026 abantu batatu batwawe n’imigezi barapfa, inkangu zihitana abantu bane naho babiri barakomereka.

Ivuga ko iyi mvura nyinshi yangije inzu 41, abantu batandatu barakomereka, hegitari enye z’ibijumba zirangirika, ifunga imihanda umunani n’ibiraro bibiri.

Inkuba yishe inka imwe, umuyaga ukomeye usambura ibyumba by’amashuri bine ndetse abanyeshuri bane barakomereka.

Minema igaragaza ko ibi biza byose byibasiye uturere twa Ruhango, Ngororero, Huye, Karongi, Gasabo, Nyanza, Burera, Muhanga, Nyagatare, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.

Mu bishwe n’inkangu harimo umugabo n’umugore we bo mu Karere ka Karongi, umukingo wagwiriye inzu yabo, ndetse imibiri yabo ikaba ikirimo gushakishwa.

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, umuyaga ukabije wasambuye ibyumba bine by’amashuri, unakomeretsa abanyeshuri bane bari hagati y’imyaka itanu n’irindwi biga ku Ishuri ribanza rya Terimbere bajya kwitabwaho ku Kigo nderabuzima cya Kabatwa.

Mu Karere ka Gicumbi imvura yangije inzu nyinshi, harimo n’aho amazi yinjiye mu nzu ateza igihombo cy’amafaranga ibihumbi 538 Frw.

Minema yakomeje isaba abaturage kwirinda kwambuka imigezi mu gihe imvura yaguye, kuko baba bishyira mu byago byo gutwarwa n’amazi, ibasaba gucumbika mu gice baherereyemo cyangwa bakanyura ahari ibiraro nabyo bitarengewe n’amazi ndetse iboneraho kwibutsa abagituye mu manegeka ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka, kuko imvura mu kirere itarashira no guhora basuzumana ubushishozi aho batuye.

Abantu barindwi bishwe n’ibiza

Mar 23, 2026 - 23:33
Mar 23, 2026 - 23:36