issa
Loni yasabye amahanga gutanga ubufasha bwihuse ku baturage ba Sudan y’Epfo

Feb 24, 2026 - 20:42
 0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Loni, Tom Fletcher, yasabye amahanga gutanga ubufasha bwihuse ku baturage b’igihugu cya Sudan y’Epfo bugarijwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba biri kubera mu mirwano irimo guhuza iyo mitwe n’ingabo z’icyo gihugu.

Mu ruzinduko Tom Fletcher yagiriye mu bitaro biri mu gace k'Akobo muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, yavuze ko inkunga n’imfashanyo Loni n’indi miryango y’ubutabazi yageneye abaturage b’icyo gihugu bitari kubasha kubageraho bitewe n’imirwano benshi bakomeje kuburiramo ubuzima.

Tom Fletcher yavuze ko muri ibyo bitaro yasuye yatunguwe no kuhasanga abaturage benshi barashwe bameze nabi ndetse babuze ubutabazi, ibintu yise ubugome ndengakamere burimo gukorerwa abasivile.

Yagize ati “Hano muri Akobo, hafi y’aho imirwano irimo kubera, abaturage b'abasivile barimo gukorerwa ubugome ndengakamere. Ibitaro byuzuyemo abaturage bababaye bakomerekeye mu bitero by’imitwe y’iterabwoba.”

Amakuru atangwa n’Umuryango w’Abibumbye avuga ko kuva mu Kuboza, abarenga 280,000 bamaze kuburira ubuzima mu bitero by’amasasu byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro nyuma bakabura ubuvuzi.

Iyi mirwano ikomeje kubuza benshi ubuzima bivugwa ko ishingiye ahanini ku makimbirane y’amoko abiri atandukanye ariyo Dinka, abaturage bashyigikiye Perezida Salva Kiir Mayardit ndetse n’abo mu bwoko bwa Nuer nabo bashyigikiye uwahoze ari Visi Perezida wicyo gihugu cya Sudan y’Epfo Riek Machar.

Ayo moko y’abaturage bivugwa ko akomeje guteza imirwano bitewe n’uko buri bwoko bwagiye bushinga imitwe y’iterabwoba ishingiye ku myemerere yabo, ibintu bikomeje guteza imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta ya Sudan y’Epfo n’imitwe yitwaje intwaro ishamikiye ahanini kuri ayo moko y’abaturage.

Loni yasabye ko amahanga ahaguruka akarengera abaturage barimo kwicwa bazira ubusa, inasaba ko imiryango itandukanye irengera ikiremwamuntu ku isi yatangira kohereza ubufasha muri Sudan y’Epfo itarakunze kurangwa n’imirwano ariko ubu ikaba ikomeje kubuza benshi ubuzima.