issa
Gatsibo: Umugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye hakekwa umugore we

Mar 6, 2026 - 08:05
 0

Umugabo wari utuye mu Murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, umugore n'umukobwa be bafatwa na RIB mu gihe abaturage bakeka ko yishwe akamankwa mu mugozi bitewe n'amakimbirane ashingiye ku busambanyi umugabo yakekaga ku mugore.

Mu gitondo cyo ku wa Kane nibwo mu Mudugudu wa Gisharara mu kagari ka Karugungo mu Murenge wa Gitoki nibwo hamenyekanye urupfu rw'uwo mugabo witwa Umwizeyimana Anastase wari ufite imyaka 44 y'amavuko.

Uwo mugabo yasanzwe mu mugozi yapfuye, mu gihe  amakuru abaturage batanze bakeka ko yishwe n'umugore we n'umwana wabo uri mu kigero cy'imyaka 18 bakamumanika mu mugozi.

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko Ku wa Gatatu umugore n'umukobwa we bari bakubise uwo mugabo ndetse binavugwa ko uwo mugabo yari afitanye amakimbirane n'umugore we bitewe n'umugabo ufite icyuma gisya kiri mu mbuga yabo yashinjaga  ko yari yaramutwaye umugore we.

Abaturage bavuga ko Uwizeyimana kubera amakimbirane yari afitanye n'umugore n'umwana wabo bakeka ko yishwe nabo bakamumanika mu mugozi ndetse bagashingira nuko basanze amanitse ariko ahagaze ku buriri ndetse afite ibikomere.

Umwe mu baturanyi be yagize ati " Ku mugoroba nari ndetse numva induru iravuze, mbwira umukobwa wanjye ngo gabanya radiyo niyumvire, ajya hanze musaza we arambwira ngo dore ukuntu mukubita ababyeyi, Gihozo arimo arakubita se nyina abyina akamubwira ngo uribwongere undege ninjye ugukubise? ntabwo bamukubise mu ibanga, abantu bamukubise abantu bareba. Nyuma imvura yaguye ku buryo tutari kumenya ibyo mu rundi rugo." 

Uwo muturanyi wabo yakomeje ati "Bumaze gucya, urabona ko nturanye nabo ntayindi nzu iciyemo, umukobwa we aba araje aravuga ngo Nadia ntiza telefoni ngo Anastase yiyahuye, avuga Se. Mba ndazamutse mpageze mfata isitimu nsanga Anastase amaguru ahagaze ku buriri akagozi kamurimo gutya, yasamye gutya."

Umwe mu baturage avuga ko uwo mugabo hari impamvu ituma bakeka ko atiyahuye.

Yagize ati "Hagati ya saa kumi n'ebyeri zishyira Saa mbiri uyu mugabo twari kumwe, umugore n'umukobwa we baramufata baramukubita, turababwira ngo musigezeho bahita basohoka baragenda. Ntabwo ari ukwiyahura .

Umwe mu baturage ati "Amakuru numva nuko barwaniye ku kabari, bageze mu rugo ibyo bihereranye nibo babizi, ahubwo nyakwigendera yakubiswe barangije baramumanika. Nta muntu yakwiyahura ngo ahagarare ku buriri, uhagaze ku buriri umugozi wakwica Ute? Twebwe nk'abaturage twahageze tubona yishwe. Nta muntu wakiyahura ngo imyenda imucikireho, nta muntu wakiyahura ngo akomereke, umugore n'umukobwa n'uwo nyiri icyuma nibo nyirabayazana."

 Amakuru UKWELITIMES ikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Furaha Frank avuga ko nta kigaragaza ko yishwe nkuko bivugwa n'abaturage nubwo umugore we n'umukobwa we bafashwe .

Yagize ati"Twabimenye ko hari umuturage witwa Anastase Uwizeyimana wapfuye, tubimenya Saa kumi n'ebyeri n'igice za mu gitondo, tukimara kubimenya twagerageje kujyayo, aba bana nawe batinye kumukora baratabaza rero natwe twagiyeyo tujyana n'ikipe irimo Polisi, DASSO na RIB, dusanga nkuko babitubwiye umuntu yapfuye Koko ari mu mugozi."

Gitifu yakomeje ati " Ariko uwo mugabo wiyahuye yarasanzwe abanye nabi n'umugore bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi bw'umugore niko bivugwa. Twagezeyo dusanga umugabo afite umugozi arimo kunagana ku gitanda, isuzuma ryibanze ryakozwe batubwira ko ntakigaragaza ko yishwe nubwo abaturage barimo gusakaza amakuru ko yishwe, bakavuga ko bategereza amakuru avuye kwa muganga akaba ari yo mpamvu bafashe umwanzuro wo gutwara umurambo kwa muganga bamutwara ku bitaro bya Ngarama."

Gitifu Furaha yunzemo ati "Nyuma y'aho turakora inama n'abaturage, ibyabaye byabaye ariko ubundi ku giti cyanjye gufata umwanzuro wo kwiyahura numva atari umwanzuro mwiza, kwiyambura ubuzima kandi hari ikindi ushobora gukora cyatuma ubuzima bukomeza, turabikangurira abaturage ko kwiyambura ubuzima bitewe n'amakimbirane bitari ngombwa bitanahesheje umuntu uwari we wese agaciro, ikindi tubwira abaturage kujya birinda gusakaza amakuru badafite ibimenyetso .

 Gitifu Furaha arakomeza avuga uko umugore n'umukobwa bafashwe.

Aragira ati "Bitwa ko batawe muri yombi ariko ntabwo tubyemeza nanone kubera ko babatwaye kubabaza ugendeye ku makuru yavugiwe hariya ariko birashoboka ko banabazwa bagasanga ari abere bakarekurwa ariko bashobora no kubabaza bagasanga icyaha kibahama bakabagumana, umukobwa na nyina bari mu maboko ya RIB ariko kugeza ubu ntituzi icyemezo RIB iribufate."

Mar 6, 2026 - 09:15