Umutoza wa Etincelles FC yateye ubwoba Rayon Sports mbere yo guhura
Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou Bekeni, yatangaje ko aba-Rayon bagomba kwitonda ntibavuge ko bazajya i Rubavu gutoragura amanota batazatungurwa.
Kuri iki cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports izakina na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino uzabera mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda aho Etincelles FC isanzwe yakirira imikino yayo.
Etincelles FC imaze iminsi yitwara neza yaba mu mikino ya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro kuko uyu mutoza wayo Bekeni ubona ko yahinduye imyumvire n’imikinire y’ikipe. Etincelles FC iheruka gusezerera Mukura Victory Sports mu mikino ya ⅛ y’igikombe cy’Amahoro.
Mu gihe habura iminsi ibiri gusa izi kipe zigakina, umutoza wa Etincelles FC agaragaza ko biteguye neza uyu mukino kandi Rayon Sports ishobora kuzatungurwa.
Ibi Bizimana Abdou Bekeni yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, atangaza ko Rayon Sports ishobora gutungurwa ahubwo abakunzi bayo bakwiye kwirinda kuvuga mbere.
Yagize ati “Aba-Rayon nababwira ngo bitonde batazavuga cyane. Burya ntawugurisha uruhu rw’Ingwe atarayica, urabanza ukayica ukabona kurugurisha. Ntibaze bavuga ngo tugiye gutoragura amanota, batazatungurwa.”
Nubwo muri Etincelles FC biyumva gutya, ku rundi ruhande ikipe ya Rayon Sports nayo ikomeje imyiteguro y’uyu mukino ndetse Amakuru UKWELITIMES dufite ni uko umutoza n’abakinnyi bizeye gutahana intsinzi muri uyu mukino uko byagenda kose kuko bazakoresha imbaraga zose bafite.
Ikipe ya Rayon Sports nayo izakina uyu mukino nyuma yo gusezerera City Boys iyitsinze ibitego 11-0 uteranyije umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura.
Etincelles FC irifuza kuva mu makipe ashobora kumanuka kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 19, aho irusha inota rimwe gusa ikipe ebyiri ziyiri inyuma. Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 37.
Bizimana Abdou Bekeni yaburiye Rayon Sports mbere yo guhura


Kinyarwanda
English
Swahili









