issa
Ngoma : Hatanzwe Imbagukiragutabara ifite agaciro ka miliyoni 140 frw

Mar 6, 2026 - 09:14
 0

Ibitaro byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo byahawe imbagukiragutabara ifite agaciro ka miliyoni 140 frw. Iyo mbangukiragutabara ikazagira uruhare mu gufasha abaturage kubona serivisi z'ubutabazi zihuse.

Iyi Mbangukiragutabara ifite agaciro ka miliyoni 140 frw, ibitaro byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo byayishyikirijwe n'ikigo cya Rusumo Power Company Ltd ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma.

Iyi mbangukiragutabara yahawe ibitaro byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo mu rwego rwo gufasha abaturage baturiye umushinga Rusumo power kubona ubutabazi bwihuse igihe bakeneye kugera kwa muganga.

Rurangwa Peter, ushinzwe amashanyarazi muri Rusumo Power Company Limited, yavuze ko gutanga iyi mbangukiragutabara ari uburyo bwo gufasha abaturage batuye mu gice umushinga wabona ukoreramo kubona serivisi z'ubuvuzi zinoze.

Yagize ati “Twatekereje gutanga iyi mbangukiragutabara kugira ngo ifashe abaturage bakeneye ubutabazi bwihuse, ndetse inunganire izindi zari zisanzwe zikoreshwa kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zirusheho kunoga. Uyu mushinga kandi ukomeje kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze no mu bindi bikorwa birimo no kubagezaho amazi meza.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu karere ka Ngoma Mapambano Nyirindandi Cyriaque, avuga ko iyi mbangukiragutabara igiye kongera ubushobozi mu gutanga serivisi z’ubutabazi bwihuse ku barwayi bivuriza ku bitaro byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo.

Yagize ati “Turashimira Rusumo Power Company Limited kuri iyi nkunga. Iyi mbangukiragutabara izafasha cyane mu kunoza serivisi zo gutwara abarwayi bakeneye ubutabazi bwihuse, bityo abaturage barusheho kubona serivisi nziza z’ubuvuzi.”

Ibitaro byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo ni bimwe mu bitaro bikuru mu Ntara y'Iburasirazuba byakira abarwanyi benshi boherezwa bavuye ku bitaro bitandukanye by'uturere.

Mar 6, 2026 - 09:20