Kigali:Yaryamanye n'indaya abura ayo kuyishyura ifatira imyenda ye
Umugabo utuye mu Murenge wa Kinyinya mu mu Karere ka Gasabo yaryamanye n'indaya abura amafaranga yo kuyishyura ihita ifata imyenda yari yambaye abura uko ataha.
Ibi byabaye mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2025.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uyu mugabo yari yumvikanye n'iyo ndaya ko ayishyira amafaranga ibihumbi 5 ariko nyuma yo kuryamana nayo yanga kuyishyura ngo kubera ko yari yayiguriye inzoga nyinshi.
Uwitwa Uwihirwe Bosco yagize ati " Umugabo yavugaga ngo nta yandi mafaranga ayishura ngo yashiriwe kuko yayiguriye byeri nyinshi, indaya nazo urazizi ubwo nayo yahise ifata ishati ye ujya kuyibitsa ku iyindi ndaya ngo arebe ko agenda yambaye igituza gusa ahubwo amahirwe n'uko ipantaro yo yari yamaze kuyambara."
Yakomeje avuga ko nyuma y'uko uyu mugabo bamwimiye ishati ye yahamagaye umugabo w'inshuti ye uba ahitwa ku ryanyuma kuri telefone amwishyurira ayo mafaranga yose ibihumbi 5.
Ati "Umva ahubwo iyo atigira inama yo guterefona mugenzi we yari kugenda yambaye ubusa buri buri kuko n'izindi ndaya zari zamaze kuza zariye karungu ziri kuvuga ko zigiye no kumwambura n'ipantaro ye nibwo yagize ubwoba aterefona mugenzi we arayamwoherereza kuri telefone."
Uyu mugabo ubwo yasohokaga mu nzu y'iyo ndaya agikubita amaso umunyamakuru yahise akizwa n'amaguru ariruka.


Kinyarwanda
English
Swahili









