Birashoboka ko baboneka! Umutoza wa Rayon Sports avuga kuri Fall Ngagne na Asman niba bazaboneka kuri 'Derby'
Umutoza wasigaranye Rayon Sports, Aruna Feruzi, yatangaje ko Fall Ngagne ndetse na Ndikumana Asman bashobora kuboneka ku mukino iyi kipe izakinamo na APR FC.
Ku munsi wo ku cyumweru tariki 2 Ugushyingo 2025, Rayon Sports yakinnye umukino w'umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona na Marine FC. Ni umukino utari woroshye ariko Rayon Sports itahana intsinzi bigoranye ku gitego kimwe ku busa.
Iki gitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 80 gitsinzwe na Aziz Bassane wari uhawe umupira na Tambwe Gloire.
Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Rayon Sports, Aruna Feruzi, yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru agaragaza uburyo Marine FC baje babizi neza ko itaraza kuborohera ariko babyitwaramo neza babona intsinzi.
Yagize ati " Shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka ubanza abakinnyi bose basa, n'amakipe yose ari ku rwego rumwe. Wabonye ejo kuri Rutsiro na APR FC, natwe uyu munsi twari twiteze ko umukino utari bworohe. Ikipe yose igendera ku bakinnyi ifite, ariko njyewe yampaye amahirwe yo gutsinda umukino (Umutoza wa Marine FC)."
Aruna Feruzi muri iki kiganiro yagarutse kandi ku mukino Rayon Sports izasuramo APR FC niba Fall Ngagne na Ndikumana Asman bazawugaragaraho nyuma y'igihe bafite ibibazo cy'Imvune.
Yagize ati " Ku bya Fall Ngagne na Asman, dutegereje ibyo abaganga bazatubwira. Birashoboka ko baboneka cyangwa ntibaboneke ku mukino na APR FC, dutegereje ibyo abaganga bazatubwira ku wa mbere niba bizashoboka."
Uyu mutoza yagaragaje ko gutsinda Marine FC ari kimwe mu bigiye kubafasha kwitegura uyu mukino na APR FC kuko bigiye kubongerera icyizere mu bice byose bigize iyi kipe.
Yagize ati " Uyu mukino (Marine FC) idufashije kwitegura umukino munini wa APR FC kubera ko ituma abakinnyi bagira icyizere, abafana ndetse n'abayobozi."
Rayon Sports nyuma yo gutsinda byatumye yegera ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona kuko yahise igira amanota 13 mu gihe Police FC yo gutsinda Mukura Victory Sports byayinaniye ikanganye igitego 1-1 igahita igira amanota 16.
APR FC izakina na Rayon Sports nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1. Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi uteganyijwe tariki 8 Ugushyingo 2025, ubere kuri Sitade Amahoro Saa Cyenda z'amanwa.
Fall Ngagne yatangiye imyitozo n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports
Ndikumana Asman ari gukora imyitozo neza muri Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









