Nyamasheke: Aborozi b'amatungo bishimiye gahunda nshya ya VSM
Aborozi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko gahunda nshya ya Veterinary Sanitary Mandate VSM, igiye kubafasha gukemura ibibazo byari bimaze igihe bibangamira ubworozi bwabo birimo gutinda kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo no kutabona umusaruro uhagije.
Ibi byagarutsweho ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), batangizaga ku mugaragaro gahunda ya VSM hamwe na VRLM, bifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Iyi gahunda igamije kuvugurura imitangire ya serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, kongera uruhare rw’abikorera binyuze mu gushyira imbere no gushyira imbaraga mu bunyamwuga mu buhinzi n’ubworozi.
Aborozi batuye muri ako Karere ka Nyamasheke bavuga ko iyo gahunda ya VSM igiye kubakemurira ikibazo cy’itinda rya serivisi bahabwaga. Umuturage witwa Bahate Marthe akaba n’umworozi utuye mu Murenge wa Ruharambuga, avuga ko gutinda kubona abaveterineri byabagiragaho ingaruka zikomeye ku bworozi bwabo.
Yagize ati “Kenshi wasangaga amatungo yacu apfaga kubera gutinda kubona umuveterineri ubizi kandi ubifitiye ubushobozi. Ubu kuba bagiye kuzajya bakorera hafi yacu aho dukorera ubworozi bizadufasha kwirinda gupfa kwa matungo yarwaraga agahita apfa kubera kubura ubuvuzi.”
Umuturage witwa Munyanshongore utuye mu kagari ka Wimana muri uwo murenge wa Ruharambuga avuga ko icyo kwishimira ubu ari uko bagiye kujya babona serivisi zihuse bagiye kujya bahabwa na bafite ubumenyi.
Ati “Twari dukeneye serivisi zihuse n’abatekinisiye babifitiye ubumenyi. Ubu rero kuba twegerejwe abaveterineri mu mirenge yacu babifitiye ubushobozi bigiye kudufasha kubona serivisi ku gihe kandi twumve ko amatungo yacu ari mu maboko y’ababishoboye.”
Abaveterineri b’amatungo bigenga, bavuga ko VSM, gahunda nshya yo kuvura amatungo mu buryo bugezweho, igiye kubafasha gukora umwuga wabo mu buryo bunoze. Niyonsenga Festus, umunyamwuga wikorera, yashimye iyo gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo yabo.
Ati “Iyi ni gahunda nziza ku bavuzi b’amatungo bigenga. Twahawe ibikoresho by’ibanze bizadufasha gutanga serivisi kinyamwuga, kuko hari igihe twahuraga n’uburwayi bw’amatungo tudafite ibikoresho bihagije. Urebye kuba twegerejwe abaturage ni byiza cyane, bizadufasha kwita ku matungo y’abaturage uko bikwiye.”
Umunyamabanga muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, Kamana Olivier, yavuze ko VSM igamije kuzamura ireme rya serivisi no kugabanya igihombo cy’aborozi bahuraga nacyo cyo kubura ubuvuzi bwa matungo yabo.
Yagize ati “Veterinary Sanitary Mandate ni uburyo bushya bwo guteza imbere serivisi z’ubworozi, dushyira imbere ubunyamwuga no gukorana n’abikorera. Ibi bigamije kongera imbaraga mu gukumira indwara no kugabanya igihombo cy’aborozi bahuraga nacyo kubera kubura ubuvuzi bwa matungo yabo.”
Yakomeje asaba aborozi kurushaho korora kinyamwuga no gukorana n’inzego z’ibanze, avuga ko umworozi aho ari hose azajya abona umuveterineri mu gihe gito kandi ku giciro gikwiriye muri ako Karere ka Nyamasheke.
Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, hatanzwe ibikoresho by’ibanze ku baveterineri b’amatungo, hanashyirwaho imirongo migufi ya telefone izajya ifasha aborozi kubona serivisi byihuse mu rwego rwo kubafasha kurwanya ipfu za matungo yabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









