issa
Huye: Amakoperative yasabwe kwishakamo ibisubizo

Dec 14, 2025 - 14:52
 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwasabye abanyamuryango b’amakoperative akorera muri ako karere kurushaho kurengera ibyagezweho, bagafata inshingano zo kubungabunga no gusana ibikorwa remezo n’ibikoresho by’amakoperative yabo, hagamijwe gubungabunga iterambere rimaze kugerwaho ndetse umusaruro wazo ubashe kugirira umusaruro abanyamuryango bose.

Ni mu byagarutsweho ubwo mu Karere haberaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative, wahuriranye n’isozwa ry’Icyumweru cy’Amakoperative cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda RCA.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’akarere, abayobozi b’amakoperative ndetse n’abanyamuryango bayo bari baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Huye.

Abanyamuryango b’amakoperative atandukanye bari bitabiriye icyo gikorwa bavuze ko amakoperative abagirira akamaro kanini mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse ko ubu bafite inshingano zikomeye zo kurengera no gukomeza guteza imbere ibyo bamaze kugeraho.

Umunyamuryango w’akoperative y’ubuhinzi ikorera mu Murenge wa Ngoma, Mukamana Béatrice, yavuze ko gukorera muri Koperative byahinduye imikorere ye y’ubuhinzi bigatuma umusaruro yabonaga wiyongera.

Yagize ati “Mbere nakoraga ubuhinzi buciriritse kubera ko nakoraga jyenyine. Gukorera hamwe byatumye twongera umusaruro n’amafaranga twinjiza, urebye byahinduye imibereho yacu. Ni yo mpamvu twumva ko dufite inshingano zikomeye zo kurinda no gusana ibyangirika muri koperative yacu.”

Umunyamuryango w’akoperative y’ubwubatsi ikorera mu Murenge wa Tumba, Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko guha agaciro inshingano zo kubungabunga ibyagezweho muri koperative byongera imyumvire myiza y’uko buri wese asigaye yumva ko kubungabunga ibyagezweho muri koperative ari byo bizakomeza kubateza imbere kurusha uko batega amaso inkunga bahabwa.

Yagize ati “Kumva ko buri wese agomba kubungabunga ibyagezweho muri koperative yacu byadufashije kumva ko ari byo bizadufasha kugera aho twifuza kugera kurusha guhora duteze amaso inkunga ziva hanze.”

Mayor w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yibukije abaturage ko amakoperative barimo bagomba kumva ko ari ayabo, bityo ko bakwiye kuyitaho ndetse bakayakemurira ibibazo biyagaragaramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye yavuze ko amakoperative adakwiye gutega amaso inkunga ziturutse hanze ngo zibe ari zo zibakemurira ibibazo, ahubwo ko abanyamuryango bayo bagomba kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Amakoperative ni ayanyu nk’abaturage. Mu gihe hagize icyangiritse mu bikoresho byanyu, mwirinde gutega amaso ku nkunga ahubwo mwishakemo ibisubizo mu bikemure abishyize hamwe nta kibananira. Mwibuke kandi ko kwita ku byo mwagezeho ari inshingano za buri munyamuryango mu rwego rwo kwirinda ko ibyo mwagezeho byasubira inyuma.”

Yakomeje avuga ko kandi amakoperative ari imwe mu nkingi zikomeye mu iterambere ry’Akarere ka Huye, binyuze mu gushyira hamwe bagahanga imirimo, bityo ko ashishikariza buri muturage wese kujya muri koperative kugira ngo agire aho abarizwa.

Umuyobozi w’Ishami rya RCA rishinzwe gukurikirana imikorere y’amakoperative mu Ntara y’Amajyepfo, Hamisi Yohani Damasceni, yavuze ko hakenewe kongerera abanyamuryango b’amakoperative ubumenyi bwo gukora kinyamwuga.

Ati “Mu mikoranire yacu n’amakoperative, hagaragaye imbogamizi mu miyoborere yayo ndetse no mu micungire y’imari yayo. Ubu rero hakenewe amahugurwa kuri bamwe ndetse no gushyira imbaraga mu gushyira hamwe mu rwego rwo gukemura ibibazo amakoperative ahura na byo.”

Yakomeje avuga ko RCA izakomeza gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze n’abanyamuryango b’amakoperative mu kubaka ubushobozi no gukemura ibibazo bibangamira iterambere ryayo.

Kugeza ubu, Akarere ka Huye gafite amakoperative agera ku 185 yanditswe akaba afite abanyamuryango barenga ibihumbi 25,000, ni mu gihe imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere igaragaza ko abarenga 50% by’abaturage batuye muri ako Karere bakesha imibereho yabo myiza amakoperative no gukorera hamwe.

Dec 14, 2025 - 15:20