Amajyaruguru: Hamaze kumenwa Litiro zirenga ibihumbi 100 z'inzoga zitujuje ubuziranenge
Iyo utembereye mu tubari dutandukanye cyane cyane utwo mu cyaro ugenda usangamo ubwoko butandukanye by'inzoga zirimo n'izitujuje ubuziranenge.
Izo nzoga zitujuje ubuziranenge ugenda unasanga zifite amazina atandukanye zagiye zihabwa bitewe n'agace zikirerwamo ndetse hari n'izihabwa amazina asanga aba aburira ushaka kuzinywa.
Umunyamakuru wa UKWELITIMES, yatembereye mu Ntara y'Amajyaruguru asanga hari haba yo zimwe mu nzoga zitujuje ubuziranenge zagiye zirimo nk'iyitwa Nzogejo, Muhenyina, Tunura, Munanguzi, Magwingi, Yewe muntu, Muriture n'ahandi.
Izi nzoga abaturage bo muri iyi Ntara y'Amajyaruguru, bemeza ko zikomeje kugira ingaruka ku bantu benshi bazinywa ndetse hari n'abo zihitana.
Habiyambere Olivier wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yagize ati " Sha zamaze abaturage benshi kuko barazinywa bagasara bagakora amarorerwa."
Uwimana Clementine wo mu Karere ka Gicumbi yagize ati " Barabimena ariko ntibijya bishira, ikibabaje n'uko hari n'abazinywa bagapfa cyangwa bagahuma."
Yongeyeho ko bifuza ko abakora izi nzoga bajya babihanirwa by'intangarugero.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara IP Ignace Ngirabakunzi, nawe yemereye UKWELITIMES, ko izo nzoga zigaragara muri iyo Ntara ariko Polisi ikomeje ibikorwa byo kuzirwanya ndetse bimaze gutanga umusaruro ufatika.
Yavuze ko hatangijwe ubukangurambaga bwo kuzirwanya ndetse kuva bwatangira hamaze kwangizwa litiro z'inzoga zirenga ibihumbi 100 z'inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati " Byararwanyijwe ku buryo byagiye bitanga umusaruro mu gukumira ibyaha bikomoka ku businzi n'urugomo n'ibindi bijyanye n'ubujura."
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukoresha izo nzoga kubera ko zigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano no gutanga amakuru y'aho zengerwa kugira ngo zirwanywe.


Kinyarwanda
English
Swahili









