Masamba arifuza ko SigaFest yajya iba kabiri buri mwaka
Umuhanzi w'indirimbo za gakondo Masamba Intore, umwe mu bishimiye cyane uko yakiriwe n'abakunzi be, arifuza ko iserukiramuco rya Siga Art Festival ryajya riba kabiri mu mwaka mu rwego rwo kugarura umuco wo gutarama no gusigasira umuco w'ubutore mu Banyarwanda.
Masamba Intore wagiye ku rubyiniro ari uwa gatatu nyuma ya Diez Dola na Mani Martin, yavuze ko urubyiruko rw'u Rwanda runyotewe cyane no gutarama hamwe no kwiga amateka y'igihugu. Avuga ko n'ubwo iserukiramuco rya Siga rigiye kujya riba buri mwaka, ku ruhande rwe yumva ryajya riba byibuze nka kabiri buri mwaka.
Ibi yabigarutseho ku wa 21 Werurwe 2026 ubwo hasozwaga iserukiramuco rya Siga Art Festival ribaye ku nshuro ya ryo ya mbere mu gihe cy’iminsi itatu, yabayemo ibikorwa bitandukanye birimo gusura ibice by’Akarere ka Huye na Nyanza mu rugendo rwo kwiga amateka n’umuco by’igihugu.
Masamba, wanishimiye cyane uko yakiriwe n'abakunzi be, yabwiye UKWELITIMES ko umusizi Rumaga wateguye iri serukiramuco rya Siga Art Festival akeneye gushyigikirwa mu buryo bwose bushoboka kugira ngo akomeze guteza imbere ubusizi n’umuco gakondo.
Yagize ati "Nishimye cyane, nakunze ukuntu abantu twataramanye, urebye byanshimishije cyane, ariko ibintu byiza nkibi bibaho kuko byateguwe. Turashimira cyane Rumaga wabiteguye, ariko na none akeneye gufashwa".
Yavuze ko "Nahoze mbivuga, nubwo muri gahunda y’iyi Siga ari ukuzajya iba buri mwaka, ariko njyewe ubwange numva yajya iba byibuze nka kabiri buri mwaka kugira ngo abantu bibacengeremo neza, bumve ko guha umwanya umuco ari ibyabo."
Masamba yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kanjogera, Araje Araje, Inkotanyi n’izindi.


Kinyarwanda
English
Swahili









