Cindy Sanyu yahisemo kwishyura amafaranga aho kuvuga umubare w'abagabo baryamanye
Umuhanzikazi Cindy Sanyu wo muri Uganda, yahisemo ko ya kwishyura ibihumbi 100 by'Amashilingi ya Uganda aho kuvaga umubare w'abagabo yaryamanye nabo.
Mu kiganiro yagiranye n'abahanzi bagenzi be, Crysto Panda na Bruno K, kuri TikTok, Cindy Sanyu yanze kuvuga umubare w’abagabo baryamanye ubwo yari abajijwe iki kibazo.
Asa n'utebya Sanyu yavuze ko yakwemera agatanga ibihumbi 100 by' Amashilingi ya Uganda(asaga ibihumbi 40 Rwf), aho kugira ngo asubize icyo kibazo.
Cindy Sanyu ni umuhanzikazi umaze imyaka irenga 20 mu muziki, ndetse akaba n'umwe mu bahanzi b'abagore bubashywe muri Uganda.
Icyemezo cye cyo kwanga gusubiza iki kibazo byatumye abafana be bamwe bamushimira kubera ko yahisemo kudashyira ubuzima bwe bwite hanze.


Kinyarwanda
English
Swahili









