
Icyo Rwanda Civil Society Platform ivuga ku bibazo by’umutekano mucye biri muri DRC n'ibihano byafatiwe u Rwanda
Rwanda Civil Society Platform, ivuga ko ihangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke ukomeje kugaragara muri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bityo igasaba ubwumvikane bwuzuye kandi burambye mu gukemura ayo makimbirane.
Iyi sosiyete Sivili ‘RCSP’, ivuga ko itewe impungenge n’ingaruka z’imibereho y’abaturage mu turere twa Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, aho ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ingorabahizi bityo bigatera impungenge ko hashobora intambara ikomeye y’akarere ( DRC, u Rwanda, Burundi.).
RCSP , igaragaza ko na Leta y’u Burundi izo mpungenge yazigaragaje ko iyo ntambara y’akarere ishobora kwaduka, nk’uko Perezida Ndayishimiye yabivuze mu nama y’abanyacyubahiro yabaye muri Gashyantare 2025, aho yasabye ko umuryango mpuzamahanga wahaguruka kugira ngo intambara itazagera ku bihugu byose by’akarere.
Nk’uko RCSP ikomeza ibivuga, iyi mirwano ikomeje cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu(DRC), imaze gutera igihombo gikomeye harimo no gupfusha abaturage, abandi bagasiga ingo zabo, ndetse n’ibikorwa remezo bihatikirira bigatuma ubuzima bw’abaturage burushaho kuba bubi.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025, intambara yakomeje gukaza umurindi, bituma abantu benshi bapfa, abandi benshi barakomeretswa ndetse abandi bahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Tanzaniya, baturutse muri DRC.
RCSP , ishima abayobozi ba Afurika bakomeje gukora ibishoboka byose binyuze muri miryango y'ibihugu itandukanye nka 'AU, SADC, na EAC' mu gukemura iki kibazo cy’umutekano mucye, gusa ngo mu gihe ibi bikorwa bidahawe agaciro gahagije, iki kibazo gishobora gukwirakwira hanze ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kikaba cyagira ingaruka ku mutekano wose w'akarere k’ibiyaga bigari.
Mu gukomeza gushakira umuti iki kibazo, ku wa 24 Gashyantare 2025, inama ya EAC-SADC yatangaje ko abarimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Obasanjo wabaye Perezida wa Nijeria Hailemariam Desalegn wabaye minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari bo bazafasha mu gukemura iki kibazo.
RCSP, kandi yagaragaje ko amahanga akomeje gukaza ibihano afatira u Rwanda arushinja gufasha umutwe wa M23. Urugero ni nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. General (Rtd) James Kabarebe ndetse n'umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka.
Ku ruhande rwa RCSP, igaragaza ko ibi bihano bishobora guteza ikibazo mu biganiro bya dipolomasi biri mu karere kandi ko bishobora guhungabanya imishyikirano, bityo bigatuma habaho gutandukanya impande, no kubura amahirwe yo kugera ku mwanzuro w'amahoro.
Ikindi iyi Sosiyete Sivili,igaragaza ko ibihano bishobora gutiza umurindi abahanganye bityo bikagabanya ubushake bwo kugera ku bisubizo byiza bityo bigatuma intambara ikomeza kurushaho. Ikindi kandi, ibihano ngo bishobora kugira ingaruka z'ubukungu n'umubabaro ku baturage no kudahuza kw'imigenderanire y'ibihugu, bikanahungabanya intego yo guteza imbere ubufatanye bw'igihe kirekire (Goal 17) mu gukemura ibibazo bigoye no kugera ku ntego y'iterambere rirambye.