issa
i Geneva: U Rwanda rwamuritse kandidatire yarwo muri ITU Council

May 5, 2026 - 17:50
 0

Ku ruhande rw’ibikorwa by’Inama ya International Telecommunication Union (ITU Council 2026) iri kubera i Geneva, u Rwanda rwakiriye ibirori byo kumurika kandidatire yarwo yo kongera gutorerwa kujya mu Nama Nkuru ya ITU mu 2027–2030.

Muri ibyo birori byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu binyamuryango bya ITU, u Rwanda rwagaragaje intambwe rumaze gutera mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), umutekano w’ikoranabuhanga, gusangiza amakuru ndetse n’iterambere ry’ibikorwaremezo bya serivisi za Leta zikoresha ikoranabuhanga.

U Rwanda rwashimangiye ko ruzakomeza gukorana n’ibihugu binyamuryango mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ridaheza, rigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka isi ihujwe neza kurushaho binyuze mu ikoranabuhanga.

Iyi kandidatire ije ishimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukomeza kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y’urwego rw’itumanaho ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye no gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu.