issa
Kamonyi: Arenga miliyari 3 Frw agiye gukoreshwa mu gusana ibiraro

Jul 31, 2025 - 10:31
 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko bugiye gukoresha miliyari 3 Frw mu gusana ibiraro byangijwe n’ibiza bigatuma ubuhahirane buhungabana.

Ibi biraro biherereye mu mirenge itandukanye irimo uwa Kayenzi,Karama, Kuyumbu na Musambira.

Biteganyijwe ko kuva mu 2024 kugeza mu 2026 hazubakwa ibiraro bitatu birimo kimwe cyamaze kuzura cya Kinyaruka gihuza imirenge ya Kayumbu na Karama, icya Matengu gihuza imirenge ya Rukoma na Kayenzi ndetse n’icya Birembo gihuza Akarere ka Kamonyi na Ruhango, bizatwara hafi miliyari 2 Frw.

Harateganywa kandi ko hazubakwa ibindi umunani birimo icya Cyogo gihuza Ngamba na Runda ndetse no gusana ibindi birindwi byo ku muhanda wa Kayumbu-Mpushi-Munyana.

Ibiraro bya Kagugu, Murindi, Gashyashya, Munyinya, Nyacyonga, Rwingwe na Karumba bizatwara hafi miliyari 1.6 Frw.

Abahatuye bavuga ko isenyuka ry’ibi biraro byabahuzaga, ryabateye igihombo mu mihahiranire, icyakora bakagaragaza icyizere kuko hari ibyatangiye kubakwa.

Bimwe mu biraro byasenywe ni ibyo ku Mugezi wa Kayumbu, abakoresha Umuhanda wa Karama-Kayumbu banyura ku kiraro cya Kinyaruka n’abandi.