issa
Ethiopia igiye kwakira inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga kwihindagurika ry’ibihe

Nov 12, 2025 - 08:26
 0

Ethiopia niyo yatsinze Nigeria mu guhatanira kwakira Inama y’Isi y’Ibidukikije izwi nka UN Climate Summit izaba mu mwaka wa 2027.

Iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika cyaherukaga no kwakira Inama y’Afurika y’Ibidukikije yabaye muri Nzeri uyu mwaka, ibyo bikaba bikomeje kukigira ubukombe mu bihugu bya mbere bigira uruhare rukomeye mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Ibi byatangajwe ku wa 11 Ugushyingo 2025, n’ubuyobozi buhagarariye UNFCCC amasezerano mpuzamahanga yashyizweho mu mwaka wa 1992, agamije gufasha ibihugu byo ku isi gushyira hamwe mu guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe no guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere nk’uko ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeje kubitangaza.

Nk’uko byatangajwe, ni uko iyo nama iteganyijwe kuzaba muri 2027 ikazibanda ku ruhare rwa Afurika mu guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere no gutanga ibisubizo birambye ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Icyiciro cy’inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe ya COP30 yagombaga kuba muri uyu mwaka yatangiye ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo i Belém, muri Brazil, aho abayobozi n’intumwa z’ibihugu bitandukanye ku isi bahamagariwe gufata ingamba zihutirwa no gushaka ibisubizo birambye byo guhangana n’izamuka ry’ubushyuhe bukomeje kwiyongera mu bice bimwe na bimwe by’isi ndetse no kwigira hamwe uburyo buboneye bwo kurengera ibidukikije.

Iyo nama y’uyu mwaka ubu irimo kubera muri Brazil amakuru ahari ni uko izibanda cyane ku buryo bushobora gukoreshwa mu nganda n’uko ibinyabiziga byakoreshwa ariko ntibiteze ibyuka bihumanya ikirere.

Nov 12, 2025 - 10:06