Ibikubiye mu masezerano ya Ayra Starr na Roc Nation ya Jay-Z
Ayra Star yasinye amasezerano y’imikoranire na Roc Nation ya Jay-Z y’imyaka itanu. Ni inkuru yaje ari nziza mu bakunzi b’umuziki w’abo muri Afurika dore ko ari izindi mbaraga ziyongereye mu kugeza kure ijwi ry’Afrobeats.
Icyakora nubwo ari inkuru nziza kuri Ayra Star hari ingingo zimwe zakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe na bimwe abujijwe gukora atabiherewe uburenganzira mu gihe cy’imyaka itanu akorana na Roc Nation.
Muri ayo masezerano harimo bimwe abujijwe kwinjira mu Rukundo, abujijwe kandi kubyara ndetse no kugira umuryango. Ibinyamakuru byo muri Nigeria birimo Gistimania.com byakoze inkuru zivuga ko Ayra Starr atemerewe gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibyo ataherewe uburenganzira na Roc Nation.
Ayra Starr ntabwo yemerewe kuvugira mu ruhame ibintu bishobora kwangiza isura ya Roc Nation, bivuze ko agomba kujya avuga yabanje gusaba uburenganzira.
Icyo Roc Nation izamarira Ayra Starr
Iyi label ya Jay-Z yihariye amasoko Manini y’ibitaramo muri Amerika n’ahandi hateye imbere. Bagomba gukora ibishoboka byose bagashyira uwo muhanzikazi ku rwego rwo gutaramira mu nzu nini, kuzuza ibibuga bigezweho, kugaragara mu bitaramo birimo NFL Half Time Show, imikino ya nyuma y’ibikombe birimo iby’amakipe y’I Burayi, amakipe mato, igikombe cy’isi n’ibindi.
Roc Nation kandi isabwa gucuruza imiziki ya Ayra Starr ikaza ku ntonde z’imbere mu kumvwa ari nako bakorana na sosiyete zitegura ibihembo akisanga mu byiciro bihatanira ibihembo binini. Roc Nation izakora ibishoboka byose bashakire amasoko yo kwamamaza ibigo binini ku buryo ubutunzi bwa Ayra Starr buziyongera akaza ku ntonde z’abahanzikazi batunze agatubutse. Ayra Starr ategerejwe mu Rwanda mu gusoza iserukiramuco ‘Giants Of Africa’ ryatangijwe na Masai Ujiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









