issa
Shema Fabrice ashobora kubikirwa imbehe

Shema Fabrice ashobora kubikirwa imbehe

Jul 31, 2025 - 10:33
 0

Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, ntabwo yorohewe n’abifuza kuyobora FERWAFA.

Tariki 28 Nyakanga 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze urutonde rw’abemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki 30 Kanama 2025.

Hakimara gusohoka uru rutonde ruriho Shema Fabrice nk’umuyobozi ndetse n’abo ashaka ko bazafatanya kuyobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru, byateje ikibazo gikomeye ndetse bigarukwaho cyane mu banyamupira.

Nyuma yo kugarukwaho cyane, hari abari batanze Kandidatire bayobowe na Hunde Walter wari watanze abarimo Rurangirwa Louis wagombaga kuzaba ahagarariye Komisiyo y’imisifurire ndetse n’abandi.

Aba baje gukuramo Kandidatire bitewe nuko hari ibyangombwa babuze kugeza igihe cyo gutanga Kandidatire kigeze.

Mu ijoro ryacyeye tariki 30 Nyakanga 2025, nibwo Rurangirwa Louis na Ngendahimana Vedaste bahaye ibaruwa FERWAFA bavuga Shema Fabrice n’abo yatanze ashaka kuyoborana nabo, ko hari ibyo batujuje ndetse na Kandidatire yateshwa agaciro.

Muri iyi baruwa basaba FERWAFA ko yabahamagaza bakabereka ibyo aba bemerewe kuziyamamaza batujuje.

Ni ibintu bitangiye gufata indi ntera kuko bitangiye gusa nk’ibijemo guhangana cyane mbere yuko aya matora akorwa. Shema Fabrice bisa nkaho hari abatarimo kumvikana nawe ndetse batifuza ko yayobora FERWAFA.

Benshi bari guhereza amahirwe Shema Fabrice yo kuzayobora FERWAFA bijyanye nuko babona umurongo igihugu kirimo w’ubucururuzi ari umwe mu babishobora ariko kandi akaba ari nawe gusa wujuje ibisabwa kugeza ubu.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Shema Fabrice ashobora kubikirwa imbehe

Jul 31, 2025 - 10:33
Jul 31, 2025 - 10:36