issa
Wasobanurira gute Umukecuru wawe ko azahura n'ingaruka z'intambara yo muri Iran?

Mar 6, 2026 - 10:24
 0

Ku wa mbere w'icyi cyumweru akagunguru ka peteroli itunganyije kaguraga $82,Ku wa kabiri icyo giciro cyageze ku madorari 85$, igiciro giheruka kugera aho muri Nyakanga(7) 2024.

Iminsi itandatu irashize Israel na Amerika biteye Iran. Ni intambara yateguwe igihe kirekire ariko na Iran yiteguye ko abanzi bazayirasaho nayo yubaka ibisasu kirimbuzi byo gusenya ibirindiro by'ingabo z'Amerika biri mu kigobe (Gulf States).

Nibyo koko intambara iri kubera mu ntera yo mu birometero 7,243 uvuye I Kigali werekeza I Tehran mu nzira y'ubutaka. Ni amasaha 101 n'iminota 17. Ukoresheje inzira y'ikirere ni amasaha 13-15 ariko mu mazi ni ibirometero 4772.

Wasobanurira gute mucyecuru wawe ko azahura n'ingaruka z'intambara yo muri Iran?

Mu kiganiro mwagirana ataranyuze mu ishuri byabanza kukugora kuko icya mbere Iran ntiyaba ayizi, icya kabiri nta mwana we yohereje kurwana iyo ntambara, icya gatatu asoroma dodo munsi y'urugo.

Ariko nk'umuntu wize, biragutwara amayeri yo kumwumvisha ko niba wenda ajya asura umwana we yashyingiye mu mujyi wa Kigali, aratega imodoka. Muri cya kiganiro mugirana wenda mwisomera ku musururu niba uhari cyangwa se akagwa niba kakiboneka.

Uramubwira ko Mazutu(Diezel) ikoreshwa mu gutwara imodoka yiyongereyeho 48 Frw. Ndetse na Lisansi yariyongereye. Mu karere u Rwanda ruherereyemo nicyo gihugu kuhutiye kuzamura ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli. 

Ifungwa ry'Umuhora wa Hormuz, nyirabayazana y'izamuka ry'ibikomoka kuri peteroli 

Ikigo gishinzwe ibikomoka ku ngufu muri Amerika cyatangaje ko mu nzira ya Hormuz hanyuzwa peteroli u Bushinwa bugura muri Iran ku kigero cya 90%, ijya muri Aziya, ijya muri Koreya y’Epfo,mu Buhinde, Ubuyapani. Nibura iriya nzira inyuzwamo ubwato butwaye imizigo itandukanye ku kigero cya 70% ku bwikorezi bw’isi.

Inzira ya Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi inyuzwamo utugunguru turi hagati ya 16 na 21, ni 20% ya peteroli ikoreshwa ku isi hose. Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC) birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Iraq na Kuwait bikoresha iriya nzira mu kohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.

Mu 2025 u Rwanda rwari rufite ibigega birindwi bihunitsemo peteroli isaga miliyoni 117,2. Bibamo Lisansi, Mazutu, n’amavuta y’indege. Ku mwaka u Rwanda rukoresha lisansi ingana na litiro 2,835,641,930. Ni mu gihe hakoreshwa mazutu ingana litiro 181,629,475

Duhiniye aha,biroroshye kubwira umuntu wese ko aho inzovu zirwaniye,ibyatsi birahababarira. Ni umugani nyarwanda usobanura ko iyo abakomeye barwana,abaturage boroheje barazaharira. Ni ukuvuga ko Amerika, Israel na Iran ari inzovu noneho ibihugu bisigaye bikaba ibyatsi.

Mar 6, 2026 - 10:51